Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 2:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Nuko mbahishurira ubuntu Imana yanjye yari yangiriye ikanshyigikira, n’ibyo umwami yari yarambwiye byose. Nuko bavugira icyarimwe bati «Duhaguruke maze twubake!» Ni ko gutangirana umwete icyo gikorwa cyiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Mbabwira ukuboko kw'Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n'amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Mbatekerereza ukuntu Imana yanjye yangiriye neza ikandinda, mbasubirira no mu magambo umwami yambwiye, maze baravuga bati: “Nimucyo dutangire twubake!” Nuko bitegura gukora icyo gikorwa cyiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Mbatekerereza ukuntu Imana yanjye yangiriye neza ikandinda, mbasubirira no mu magambo umwami yambwiye, maze baravuga bati: “Nimucyo dutangire twubake!” Nuko bitegura gukora icyo gikorwa cyiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 2:18
10 Iomraidhean Croise  

Ikindi kandi, nimukomere kandi mube abantu b’intwari. Yego na none, umutegetsi wanyu Sawuli yarapfuye, ariko kandi munamenye ko inzu ya Yuda yansize amavuta, kugira ngo nyibere umwami.»


Ngaba abatware b’intwari za Dawudi; ni bo bamuteye inkunga mu gihe cyose yari ku ngoma, kandi ni na bo bamwimitse, bafatanyije na Israheli yose, nk’uko Uhoraho yari yarabivugiye kuri Israheli.


Ukomere, tugaragaze ubutwari kubera umuryango wacu n’imigi y’Imana yacu! Kandi Uhoraho arakore uko abishaka.»


Hezekiya arikomeza, yongera kubaka inkike zari zarasenyutse, azubakaho iminara kandi yubaka n’indi nkike, inyuma y’iya mbere; arongera akomeza Milo mu Murwa wa Dawudi kandi acurisha amacumu menshi n’ingabo nyinshi.


Bahimbaza mu byishimo iminsi mikuru y’imigati idasembuye uko yari irindwi, kuko Uhoraho yari yabashimishije agahindura umutima w’umwami wa Ashuru, akanawushyiramo uwo mugambi wo kubafasha mu mirimo y’Ingoro y’Imana, ari yo Mana ya Israheli.


Nibanyandikire kandi n’urundi rwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ishyamba ry’umwami, kugira ngo azampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo yegereye Ingoro, iby’inkike z’umugi, ndetse n’iby’inzu nzabamo.» Umwami arabinyemerera byose, kuko Imana yari kumwe nanjye.


Ahasigaye rero, nimugire ubutwari muri Nyagasani, mugire imbaraga ze zibashoboza byose.


kuko Imana ari yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha.


Bukeye, Yonatani mwene Sawuli, arahaguruka ajya kureba Dawudi i Horesha. Aramukomeza mu izina ry’Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan