Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 2:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Nuko muri iryo joro, nsohokera mu Irembo ryo ku Kibaya, ngenda nerekeje ku iriba ry’Ikiyoka no ku Irembo ry’Imyanda. Nitegereza nitonze inkike za Yeruzalemu zari zaratengaguritse, n’amarembo yayo yari yarakongotse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Nuko iryo joro ndasohoka nyura mu irembo rijya mu gikombe, nkomeza inzira y'iriba ry'ikiyoka no mu irembo rinyuzwamo imyanda, nitegereza inkike z'i Yerusalemu zasenyutse n'amarembo yaho yahiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Nijoro nsohokera mu Irembo ry'Igikombe, nkomeza inzira ijya ku Iriba ry'Ikiyoka mpinguka ku Irembo ry'Imyanda. Nagendaga nsuzuma urukuta rwari ruzengurutse Yeruzalemu, nsanga hari aho rwagiye rusenyuka ndetse n'inzugi zo ku marembo yarwo zarakongotse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Nijoro nsohokera mu Irembo ry'Igikombe, nkomeza inzira ijya ku Iriba ry'Ikiyoka mpinguka ku Irembo ry'Imyanda. Nagendaga nsuzuma urukuta rwari ruzengurutse Yeruzalemu, nsanga hari aho rwagiye rusenyuka ndetse n'inzugi zo ku marembo yarwo zarakongotse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 2:13
9 Iomraidhean Croise  

Hoziya yubaka iminara i Yeruzalemu, ku irembo ry’Imfuruka, ku irembo ry’Ikibaya no ku ry’Iguni, kandi arayikomeza.


Baransubiza bati «Abarokotse bakaba barahatahukiye, ubu bari mu makuba akomeye kandi barasuzuguwe; inkike za Yeruzalemu zaratengutse, n’amarembo yayo barayatwitse.»


Nyuma y’ibyo, nuriza abatware ba Yuda bajya hejuru ku nkike, maze abaririmbyi na bo mbagabanyamo imitwe ibiri. Abo mu mutwe wa mbere banyura iburyo bagenda hejuru y’urukuta, berekeza ku Irembo ry’Imyanda.


Hanyuma nkabyuka nijoro, jye n’abantu bake mu bo twari kumwe, ariko nari ntaragira uwo mpishurira umugambi werekeye Yeruzalemu Imana yanjye yanshyize mu mutima. Nta yandi mafarasi twari dufite, uretse iyaje impetse.


Nuko muri uwo mwijima, nzamuka iruhande rw’umugezi, nitegereza nitonze inkike, hanyuma nsubiza inzira najemo, ntahana mu Irembo ryo ku Kibaya.


Noneho ndababwira nti «Murabona aya makuba turimo: Yeruzalemu yarasenyutse, n’amarembo yayo arashya. Nimuze, twubake inkike za Yeruzalemu, maze bareke kudusuzugura!»


Nuko mbwira umwami, nti «Umwami arakarama! Nabura nte kurebana agahinda, kandi umurwa urimo imva z’abasokuruza banjye warasenyutse, n’amarembo yawo agatwikwa?»


Nimwurire inkike zacyo! Muzirimbure, ariko ntimuzitsembe. Nimucyambure amashami yacyo, kuko atari ay’Uhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan