Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 2:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Sanabalati w’Umuhoroni, na Tobiya, umugaragu w’Umuhamoni, barabimenya kandi bababazwa cyane n’uko haje umuntu uzanywe no gushakira Abayisraheli ibyiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Bukeye Sanibalati w'Umuhoroni na Tobiya umugaragu w'Umwamoni babyumvise birabababaza cyane, yuko haje umuntu wazanywe no gushakira Abisirayeli ibyiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Umunyahoroni Sanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamoni bamenye ko naje, bababazwa cyane n'uko habonetse umuntu wo kwita ku nyungu z'Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Umunyahoroni Sanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamoni bamenye ko naje, bababazwa cyane n'uko habonetse umuntu wo kwita ku nyungu z'Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 2:10
26 Iomraidhean Croise  

Uwo munsi kandi, basomera imbaga yose igitabo cya Musa maze bagisangamo ahanditswe ngo «Umuhamoni n’Umumowabu ntibazinjire na rimwe mu ikoraniro ry’Imana,


Ubwo mperako nirukana umwe mu bahungu ba Yoyada mwene Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru, wari umukwe wa Sanabalati w’Umuhoroni maze ndamumenesha.


Muri icyo gihe, umuherezabitambo Eliyashibu ni we wari ushinzwe gucunga ibyumba byometse ku Ngoro y’Imana yacu. Kubera ko yari mwene wabo wa Tobiya,


Sanabalati w’Umuhoroni, Tobiya umugaragu w’Umuhamoni na Geshemu w’Umwarabu, ngo babyumve, baraduseka kandi baradusuzugura, bavuga bati «Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami?»


Nuko nshyira rubanda inyuma y’inkike, nkabahagarika nkurikije amazu yabo, bitwaje inkota, amacumu n’imiheto byabo.


Sanabalati, Tobiya, Geshemu w’Umwarabu n’abandi banzi bacu bamenya ko nongeye kubaka inkike, kandi ko nta cyuho na kimwe kikiharangwa, n’ubwo icyo gihe nari ntarashyira inzugi ku marembo.


Aho abanzi bacu babimenyeye, amahanga yose aradutinya, maze barigaya ubwabo kandi bemera ko iyo mirimo twari tuyirangije tubikesha Uhoraho, Imana yacu.


Umugomeramana, iyo amubonye, arajiginywa, agahekenya amenyo, agashenguka; ibyifuzo by’abagomeramana biburiramo.


Uburakari butera urugomo, umujinya wo ugahurura nk’isuri, ariko se ni nde wakwihanganira ishyari?


Ni ibi: umucakara wimye ingoma, umupfayongo warenzwe ibiryo,


Nabonye abagaragu bari hejuru y’amafarasi, naho abatware bagendesha amaguru nk’abacakara.


Mowabu irambabaje: dore abantu bayo barahunga bagana i Sowari n’i Egalati‐Shelishiya. Bazamutse umusozi wa Luhiti barira, induru yabo ndende irumvikanira ku nzira igana i Horonayimu.


Yishimayeli rero agira imfungwa abantu bose bari basigaye i Misipa: abakobwa b’umwami, n’abantu bose bari bagituye i Misipa, mbese ba bandi Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yarashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu. Yishimayeli mwene Netaniya abajyana bose ari imbohe, maze aragenda yerekeza mu Bahamoni.


Induru z’impuruza zivuye i Heshiboni zageze n’i Eleyale; urusaku rwazo rurumvikanira i Yahasi h’i Sowari, i Horonayimu, i Egalati‐Shelishiya, kuko n’amazi y’i Nimurimu yakamye.


Abazamuka i Luhiti baragenda barira, abamanuka i Horonayimu barataka ko bari mu kaga.


Bari barakajwe cyane no kubona bigisha rubanda kandi banamamaza izuka ry’abapfuye, bahereye kuri Yezu.


Ngo babyumve, umutegeka w’Ingoro n’abatware b’abaherezabitambo barashoberwa, bibaza uko byabagendekeye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan