Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 2:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Bigeze mu kwezi kwa Nisani k’umwaka wa makumyabiri w’ingoma y’umwami Aritashuweru, kuko nari nshinzwe divayi, mfata divayi njya guhereza umwami. Kuva mbere, nta na rimwe nari nigeze ngira agahinda imbere ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi, vino yari iteretse imbere y'umwami, maze nenda vino nyihereza umwami. Kandi mbere hose sinagiraga umubabaro imbere ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Umunsi umwe mu kwezi kwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, bamuzaniye divayi maze ndayimuhereza. Bwari ubwa mbere mugaragariza ko mbabaye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Umunsi umwe mu kwezi kwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, bamuzaniye divayi maze ndayimuhereza. Bwari ubwa mbere mugaragariza ko mbabaye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 2:1
9 Iomraidhean Croise  

Igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda imbuto z’imizabibu nzikamuriramo, mpereza Farawo.»


Umunyanzoga mukuru, Farawo amusubiza ku murimo we, yongera kujya ahereza Farawo igikombe cye;


No ku ngoma ya Aritashuweru, Bishulamu, Miteredati, Tabeli na bagenzi babo, bandikira Aritashuweru, umwami w’Abaperisi. Iyo baruwa yari yanditswe mu nyuguti z’Abaramu no mu rurimi rwabo.


Nyuma y’ibyo, ku ngoma y’umwami Aritashuweru, umwami w’Abaperisi, haza Ezira mwene Seraya, mwene Azariya, mwene Hilikiya,


Nuko mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Aritashuweru, abandi Bayisraheli barimo abaherezabitambo, abalevi, abaririmbyi, abanyanzugi n’abahereza, na bo barazamuka, bajya i Yeruzalemu.


Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Aritashuweru, mu kwezi kwa Kisilewu, nari mu kigo ntamenwa cy’i Suza.


Ndakwinginze rero, Nyagasani, tega ugutwi isengesho ry’umugaragu wawe, n’iry’abagaragu bawe bashimishwa no kubaha izina ryawe. Ha umugaragu wawe kurangiza neza uyu munsi icyo agamije, kandi wa muntu aze kunyakirana impuhwe!» Icyo gihe nari nshinzwe kujya mpereza umwami divayi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan