Nehemiya 13:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu5 amutiza icyumba kinini bari basanzwe babikamo amaturo, imibavu, ibikoresho, ibice bya cumi by’ingano, divayi nshya n’amavuta, hamwe n’ibyabaga biteganyirijwe abalevi, abaririmbyi n’abanyanzugi, n’ibigenewe abaherezabitambo. Faic an caibideilBibiliya Yera5 yari yamutunganirije icyumba kinini aho kera babikaga amaturo y'amafu n'icyome, n'ibikoreshwa n'ibice bya kimwe mu icumi by'imyaka y'impeke na vino n'amavuta, ibyagererwaga Abalewi n'abaririmbyi n'abakumirizi ku bw'itegeko, hamwe n'amaturo azunguzwa aturirwa abatambyi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D5 Kubera ko yari incuti ya Tobiya, amucumbikira mu cyumba kinini cyari cyaragenewe kubikwamo amaturo y'ibinyampeke n'ay'imibavu, kimwe n'ibikoresho by'Ingoro y'Imana. Icyo cyumba kandi cyari cyaragenewe kubikwamo kimwe cya cumi cy'ingano n'icya divayi nshya n'icy'amavuta, bikaba byari byaragenewe Abalevi n'abaririmbyi kimwe n'abarinzi b'Ingoro y'Imana, nk'uko Amategeko yabiteganyaga. Icyo cyumba kandi cyabikwagamo n'amaturo yagenewe abatambyi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana5 Kubera ko yari incuti ya Tobiya, amucumbikira mu cyumba kinini cyari cyaragenewe kubikwamo amaturo y'ibinyampeke n'ay'imibavu, kimwe n'ibikoresho by'Ingoro y'Imana. Icyo cyumba kandi cyari cyaragenewe kubikwamo kimwe cya cumi cy'ingano n'icya divayi nshya n'icy'amavuta, bikaba byari byaragenewe Abalevi n'abaririmbyi kimwe n'abarinzi b'Ingoro y'Imana, nk'uko Amategeko yabiteganyaga. Icyo cyumba kandi cyabikwagamo n'amaturo yagenewe abatambyi. Faic an caibideil |
Amafu tuzasya n’imbuto tuzasarura mbere, hamwe na divayi nshya n’amavuta, tuzabizanira abaherezabitambo, maze babibike mu byumba by’Ingoro bibigenewe, naho abalevi bahabwe igice cya cumi cy’ibizaba byasaruwe mu mirima yacu. Icyo gice cya cumi kandi, abalevi ni bo bazaza kukitwiyakira mu migi yose dutuyemo.
Uwo munsi nyine, hashyirwaho abantu bashinzwe kurinda ibyumba bibikwamo amaturo, imiganura n’ibice bya cumi; kugira ngo bajye babikoranyirizamo ibyasaruzwaga mu migi, biteganyirijwe abaherezabitambo n’abalevi, nk’uko amategeko abigena. Koko kandi Yuda yari ishyigikiye umuherezabitambo cyangwa umulevi wese wabaga ari ku gihe.