16 Hari kandi n’Abanyatiri bari batuye i Yeruzalemu, bagatumiza amafi n’ibindi by’amoko yose, bakabihacururiza ku munsi w’isabato, babigura n’abantu bo muri Yuda.
naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu.
naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari ikimasa cyawe, ari indogobe yawe, ari irindi tungo ryawe iryo ari ryo ryose, ari n’umusuhuke waje iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe na bo baruhuke nkawe.