Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 13:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 na Yuda yose izana ingano, hamwe na divayi nshya n’amavuta y’imizeti, maze bishyirwa mu byumba by’ububiko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cy'imyaka y'impeke na vino n'amavuta, babishyira mu bubiko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Abayahudi bose bazana kimwe cya cumi cy'ingano n'icya divayi nshya n'icy'amavuta, babishyira mu byumba by'ububiko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Abayahudi bose bazana kimwe cya cumi cy'ingano n'icya divayi nshya n'icy'amavuta, babishyira mu byumba by'ububiko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 13:12
9 Iomraidhean Croise  

Hanyuma ategeka abantu batuye i Yeruzalemu gutanga umugabane ugenewe abaherezabitambo n’abalevi kugira ngo bakomeze kwita ku Itegeko ry’Uhoraho.


Ayo magambo akimara gutangazwa, Abayisraheli batanga ibintu byinshi ku misaruro yabo y’ingano, ya divayi, y’amavuta, y’ubuki, mbese ku mbuto zose zihingwa, bazana igice cya cumi cy’ibyo byose.


Uwo munsi nyine, hashyirwaho abantu bashinzwe kurinda ibyumba bibikwamo amaturo, imiganura n’ibice bya cumi; kugira ngo bajye babikoranyirizamo ibyasaruzwaga mu migi, biteganyirijwe abaherezabitambo n’abalevi, nk’uko amategeko abigena. Koko kandi Yuda yari ishyigikiye umuherezabitambo cyangwa umulevi wese wabaga ari ku gihe.


Ituro rya kimwe cy’icumi mugabanya ku myaka y’imirima yanyu no ku mbuto z’ibiti, riba ari umugabane w’Uhoraho. Ni ikintu gitagatifu kigenewe Uhoraho.


Nimuzane mu cyumba cy’ububiko igice cya cumi cyose cy’ibyo mutunze, maze mu Ngoro yanjye habemo ibyo kurya. Bityo muzabe mungerageje, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, maze murebe neza uko nzabakingurira imiyoboro yo mu ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi.


Ni ko se, umuntu ashobora kubeshya Imana? Ariko mwebwe murambeshya! Murongera muti «Twakubeshye mu biki?» Mumbeshya mu gutanga igice cya cumi cy’ibyo mutunze, no mu gutanga amaturo yanyu.


Buri mwaka uzajye ugerura kimwe cya cumi ku bihingwa byose uzaba warabibye, ukabisarura mu mirima yawe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan