Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 13:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uwo munsi kandi, basomera imbaga yose igitabo cya Musa maze bagisangamo ahanditswe ngo «Umuhamoni n’Umumowabu ntibazinjire na rimwe mu ikoraniro ry’Imana,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry'Imana iteka ryose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Muri icyo gihe ubwo basomeraga abantu mu gitabo cya Musa, basanze hari ahanditse ko nta na rimwe Abamoni n'Abamowabu bakwiye kwemererwa kwifatanya n'ubwoko bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Muri icyo gihe ubwo basomeraga abantu mu gitabo cya Musa, basanze hari ahanditse ko nta na rimwe Abamoni n'Abamowabu bakwiye kwemererwa kwifatanya n'ubwoko bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 13:1
22 Iomraidhean Croise  

Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abahanuzi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho.


Muri iyo minsi kandi, nkabona Abayahudi bari barashatse abagore b’Abashidodi, Abahamoni, n’Abamowabu.


Sanabalati w’Umuhoroni, na Tobiya, umugaragu w’Umuhamoni, barabimenya kandi bababazwa cyane n’uko haje umuntu uzanywe no gushakira Abayisraheli ibyiza.


Sanabalati w’Umuhoroni, Tobiya umugaragu w’Umuhamoni na Geshemu w’Umwarabu, ngo babyumve, baraduseka kandi baradusuzugura, bavuga bati «Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami?»


Nuko, tumaze gutakambira Imana yacu, dushyiraho abantu ngo babaturinde umunsi n’ijoro.


Ezira umuherezabitambo azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge.


Hanyuma barahaguruka, bamara igice cya kane cy’umunsi basomerwa igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho Imana yabo, buri wese agihagaze mu mwanya we; naho mu kindi gice cya kane cy’umunsi, bapfukama imbere y’Uhoraho, basaba imbabazi z’ibyaha byabo.


Nimushakashake mu gitabo cy’Uhoraho, musome aya magambo : «Nta n’imwe izabura muri zo, nta n’imwe izazimiza mugenzi wayo, kuko zitegekwa n’ijambo ry’Uhoraho, umwuka we ukazikoranyiriza hamwe.


Dore ibyo Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze kuri Mowabu: Nebo ibonye ishyano, irasenyutse! Kiriyatayimu yakozwe n’ikimwaro, irafashwe. Umurwa wakojejwe isoni, wasenyutse;


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Abahamoni bacumura ! Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo,


Yohereza intumwa mu gihugu cye kavukire ari cyo Petori yo hafi y’uruzi, maze zijya guhuruza Balamu mwene Bewori zivuga ziti «Hari abantu bavuye mu Misiri ariko rero buzuye isi yose. None bari bugufi y’igihugu cyanjye.


Yezu aramubwira ati «Mu Mategeko handitsemo iki? Usomamo iki?»


Nyuma y’isomo ryo mu gitabo cy’Amategeko n’Abahanuzi, abatware b’isengero babatumaho bati «Bavandimwe, niba hari amagambo mufite yashishikaza rubanda, ngaho nimuvuge!»


Naho Musa, kuva kera umugi wose awufitemo abigisha ibye, kuko kuri buri sabato babisomera mu masengero.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan