Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 12:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Abalevi ni Yozuwe, Binuwi, Kadamiyeli, Sherebiya, Yehuda, na Mataniya; ni we wateraga indirimbo z’ibisingizo hamwe n’abavandimwe be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Kandi Abalewi ni Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Uwo na bene se ni bo batereraga abantu ishimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Naho Abalevi bari Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Mataniya afatanyije na bene wabo, yari ashinzwe gutera indirimbo zo gusingiza Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Naho Abalevi bari Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Mataniya afatanyije na bene wabo, yari ashinzwe gutera indirimbo zo gusingiza Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 12:8
12 Iomraidhean Croise  

Abaririmbyi, abatware b’amazu y’abalevi, bacumbikirwaga mu byumba kandi ntibagire undi murimo bakora, kuko umurimo wabo bawutunganyaga umunsi n’ijoro.


Mu balevi hagarutse: bene Yozuwe na bene Kadamiyeli, ari bo bahungu ba Hadabiya: 74.


Nuko Yozuwe mwene Yosadaki arahaguruka, we n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, hamwe na Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli n’abavandimwe be, maze bubaka urutambiro rw’Imana ya Israheli, kugira ngo baruturireho ibitambo bitwikwa, nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa, umuntu w’Imana.


Hari Mataniya mwene Mika, mwene Zabadi, mwene Asafu wayoboraga indirimbo, agatera isengesho ryo gushimira. Hari na Bakibukiya uwa kabiri mu bavandimwe be, na Abuda mwene Shamuwa, mwene Galali, mwene Yedutuni.


Umutware w’abalevi b’i Yeruzalemu yari Uzi, mwene Bani, mwene Hashabiya, mwene Mataniya, mwene Mika; yari umwe muri bene Asafu, baririmbaga mu Ngoro y’Imana.


Abatware b’abalevi ni aba: Hashabiya, Sherebiya, Yozuwe, Binuwi, Kadamiyeli; bahagararaga bateganye n’abavandimwe babo, nk’uko Musa, umuntu w’Imana, yabitegetse, maze bagatera indirimbo zo gusingiza no gushimira, bakikiranya.


Salu, Amoki, Hilikiya na Yedaya. Abo bari abatware b’abaherezabitambo n’ab’abavandimwe babo, mu gihe cya Yozuwe.


Naho Bakibukiya na Uni hamwe n’abavandimwe babo, babahagararaga imbere, buri wese mu cyiciro cye.


Abalevi: bene Yozuwe, ari bo Kadamiyeli, Binuwi na Hodiya, ni 74.


bene Lebana, bene Hagaba, bene Shalimayi,


Nyuma y’ibyo Yozuwe hamwe na Bani, Kadamiyeli, Shebaniya, Buni, Sherebiya, Bani na Kenani, bahaguruka aho bari mu mwanya wagenewe abalevi, maze barangurura ijwi, batakambira Uhoraho, Imana yabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan