Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 12:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore abaherezabitambo n’abalevi bazanye na Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe: ni Seraya, Yirimeya, Ezira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Aba ni bo batambyi n'Abalewi bazamukanye na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa: Seraya na Yeremiya na Ezira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Dore amazina y'abatambyi n'Abalevi batahutse bava aho bari barajyanywe ho iminyago. Baje bayobowe na Zerubabeli mwene Salatiyeli hamwe na Yeshuwa. Abo ni Seraya na Yeremiya na Ezira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Dore amazina y'abatambyi n'Abalevi batahutse bava aho bari barajyanywe ho iminyago. Baje bayobowe na Zerubabeli mwene Salatiyeli hamwe na Yeshuwa. Abo ni Seraya na Yeremiya na Ezira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 12:1
22 Iomraidhean Croise  

Nuko Yozuwe mwene Yosadaki arahaguruka, we n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, hamwe na Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli n’abavandimwe be, maze bubaka urutambiro rw’Imana ya Israheli, kugira ngo baruturireho ibitambo bitwikwa, nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa, umuntu w’Imana.


Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri kuva aho bagereye ku Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yosadaki bifatanya n’abavandimwe babo b’abaherezabitambo, n’abalevi, ndetse n’abandi bose bari baratahutse bavuye mu bucakara bakagaruka i Yeruzalemu, maze batangira imirimo. Nuko abalevi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, babashinga kuyobora imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho.


Nuko basanga Zorobabeli, Yozuwe n’abatware b’umuryango, barababwira bati «Turashaka gufatanya namwe kubaka! Kuko Imana yanyu ari yo natwe twubaha, kandi ntitwahwemye kuyitura ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashuru, watuzamuye akadutuza hano.»


Ubwo Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yosadaki barahaguruka, batangira kubaka Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu; bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babateraga inkunga.


Nuko mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Aritashuweru, abandi Bayisraheli barimo abaherezabitambo, abalevi, abaririmbyi, abanyanzugi n’abahereza, na bo barazamuka, bajya i Yeruzalemu.


Bamwe mu balevi bo mu turere twa Yuda, bajya guturana n’Ababenyamini.


Yozuwe abyara Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu abyara Yoyada,


Amariya, Maluki, Hatushi,


Bazanye na Zorobabeli, Yozuwe, Nehemiya, Azariya, Ramiya, Nahamani, Morudokayi, Bilishani, Misipereti, Biguwayi, Nehumi na Bahana. Umubare w’imbaga ya Israheli ni uyu:


Mu mwaka wa kabiri Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, barimenyeshejwe na Hagayi umuhanuzi, agira ati


Nuko Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abari basigaye bose b’umuryango bumva ijwi ry’Uhoraho, Imana yabo, n’amagambo Hagayi umuhanuzi yababwiye, akurikije ubutumwa Uhoraho, Imana yabo, yari yamuhaye; maze rubanda ruhinda umushyitsi imbere y’Uhoraho.


Nuko Uhoraho akangura umutima wa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, n’uwa Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abasigaye bose b’umuryango; baraza batangira imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho, Imana yabo.


«Bwira Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abasigaye bose b’umuryango, uti


Uzafate feza na zahabu ubikoremo ikamba, uryambike Yozuwe, mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan