Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 11:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Dore amazina y’abatware bo muri ako karere biyemeje gutura i Yeruzalemu. Naho Abayisraheli bandi, baba abaherezabitambo, abalevi, abahereza cyangwa se abahungu b’abagaragu ba Salomoni, bo bakwiriye imigi ya Yuda, buri wese atura mu isambu ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Kandi aba ni bo batware b'igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu y'u Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu w'iwabo: Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi, n'Abanetinimu n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Abategetsi bo mu gihugu cy'u Buyuda babaga i Yeruzalemu, naho abandi Bisiraheli harimo n'abatambyi n'Abalevi, n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana n'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo bari batuye mu mijyi y'u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Abategetsi bo mu gihugu cy'u Buyuda babaga i Yeruzalemu, naho abandi Bisiraheli harimo n'abatambyi n'Abalevi, n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana n'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo bari batuye mu mijyi y'u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 11:3
14 Iomraidhean Croise  

Dore abantu bo muri icyo gihugu bari barajyanywe bunyago; ni bo Nebukadinetsari, umwami w’Abanyababiloni yari yarajyanye i Babiloni, hanyuma bagaruka i Yeruzalemu mu gihugu cya Yuda, buri muntu asubira mu mugi we.


Mu bahereza hagarutse: bene Siha, bene Hasufa, bene Tabawoti,


Nuko abaherezabitambo, abalevi, n’igice kimwe cy’imbaga batura i Yeruzalemu, naho abaririmbyi, abanyanzugi, abahereza n’Abayisraheli basigaye, bo basubira amu migi yabo.


Naho abandi Bayisraheli basigaye, abaherezabitambo n’abalevi, bo bakwiriye mu migi ya Yuda, buri wese atura mu munani we.


I Yeruzalemu hatuwe na bene Yuda hamwe na bene Benyamini: Muri bene Yuda ni: Ataya mwene Uziya, mwene Zekariya, mwene Amariya, mwene Shefatiya, mwene Mahalaleli wo muri bene Pereshi;


Abaherezabitambo ni aba: bene Yedaya, ari yo inzu ya Yozuwe, ni 973;


Abalevi: bene Yozuwe, ari bo Kadamiyeli, Binuwi na Hodiya, ni 74.


Abahereza: bene Siha, bene Hasufa, bene Tabawoti,


Dore abantu bo muri iyi ntara, Nebukadinetsari umwami wa Babiloni yari yarajyanye bunyago, hanyuma bakagaruka i Yeruzalemu no muri Yuda, buri wese agasubira mu mugi we.


Bazanye na Zorobabeli, Yozuwe, Nehemiya, Azariya, Ramiya, Nahamani, Morudokayi, Bilishani, Misipereti, Biguwayi, Nehumi na Bahana. Umubare w’imbaga ya Israheli ni uyu:


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan