Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 10:36 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

36 Twiyemeje kandi ko buri mwaka tuzajya duha Ingoro y’Uhoraho umuganura w’ibyo tuzasarura mbere mu masambu yacu, n’imbuto zizera mbere ku biti byose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

36 “Twemera no kuzana mu nzu y'Uwiteka umuganura w'ubutaka bwacu, n'umuganura w'imbuto zose ziribwa z'ibiti by'amoko yose uko umwaka utashye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

36 Twiyemeje kandi ko buri mwaka tuzajya tuzana mu Ngoro y'Uhoraho umuganura w'ibyeze mu mirima yacu, kimwe n'uw'ibiti byera imbuto ziribwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

36 Twiyemeje kandi ko buri mwaka tuzajya tuzana mu Ngoro y'Uhoraho umuganura w'ibyeze mu mirima yacu, kimwe n'uw'ibiti byera imbuto ziribwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 10:36
14 Iomraidhean Croise  

Ayo magambo akimara gutangazwa, Abayisraheli batanga ibintu byinshi ku misaruro yabo y’ingano, ya divayi, y’amavuta, y’ubuki, mbese ku mbuto zose zihingwa, bazana igice cya cumi cy’ibyo byose.


Uwo munsi nyine, hashyirwaho abantu bashinzwe kurinda ibyumba bibikwamo amaturo, imiganura n’ibice bya cumi; kugira ngo bajye babikoranyirizamo ibyasaruzwaga mu migi, biteganyirijwe abaherezabitambo n’abalevi, nk’uko amategeko abigena. Koko kandi Yuda yari ishyigikiye umuherezabitambo cyangwa umulevi wese wabaga ari ku gihe.


amutiza icyumba kinini bari basanzwe babikamo amaturo, imibavu, ibikoresho, ibice bya cumi by’ingano, divayi nshya n’amavuta, hamwe n’ibyabaga biteganyirijwe abalevi, abaririmbyi n’abanyanzugi, n’ibigenewe abaherezabitambo.


«Uburiza bwose muri Israheli, uzabunture, bwaba ari ubw’umuntu cyangwa se ubw’itungo: ni ubwanjye.»


Uzazane mu Ngoro y’Uhoraho Imana yawe umuganura w’imbuto zeze mbere mu murima wawe. Ntuzateke umwana w’ihene mu mahenehene ya nyina.


Umuhungu wavutse uburiza wese ni uwanjye, kimwe n’icyavutse uburiza cyose cy’igitsinagabo mu matungo yawe, ari inka, ari intama.


Nimuzane mu cyumba cy’ububiko igice cya cumi cyose cy’ibyo mutunze, maze mu Ngoro yanjye habemo ibyo kurya. Bityo muzabe mungerageje, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, maze murebe neza uko nzabakingurira imiyoboro yo mu ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi.


Kuko icyitwa uburiza cyose ari icyanjye: kuva umunsi nishe icyitwa uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, ubwo niyeguriye icyitwa uburiza cyose muri Israheli, ari uburiza bw’abantu cyangwa bw’amatungo. Ni ubwanjye. Ndi Uhoraho!»


Uwigishwa ijambo, nahe ku bye byose urimwigisha.


Azabe ari ho mujyana ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’icya cumi cy’umutungo wanyu, n’imisanzu yanyu, n’amaturo y’uguhigura, n’ibindi mutanze ku bwende, n’uburiza bw’amatungo yanyu maremare n’amagufi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan