Nehemiya 10:34 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu34 Ayo masikeli ni yo azagurwamo imigati y’umumuriko, ibitambo by’ubuhoro n’ibitambo bitwikwa bya buri munsi, hamwe n’ibyo ku masabato, mu mboneko z’ukwezi, ku minsi mikuru, ndetse n’amaturo matagatifu n’ibitambo byo guhongerera ibyaha bya Israheli; mbese imihango yose ikorerwa mu Ngoro y’Imana yacu. Faic an caibideilBibiliya Yera34 n'iby'imitsima ihora iterekwa imbere y'Imana, n'iby'amaturo y'ifu idasiba guturwa, n'iby'ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru yategetswe, n'iby'ibintu byera n'iby'ibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, n'iby'imirimo yose yo mu nzu y'Imana yacu. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D34 Uwo musoro uzakoreshwa ku byerekeye imigati iturwa Imana, n'amaturo ya buri munsi akomoka ku binyampeke, n'ibitambo bya buri munsi bikongorwa n'umuriro n'ibiturwa ku munsi w'isabato, n'ibiturwa ku munsi ukwezi kwabonetseho cyangwa se ku yindi minsi mikuru. Uwo musoro kandi uzakoreshwa no ku maturo yeguriwe Imana no ku bitambo byo guhongerera ibyaha by'Abisiraheli, no ku yindi mirimo yose ikorwa ku Ngoro y'Imana yacu. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana34 Uwo musoro uzakoreshwa ku byerekeye imigati iturwa Imana, n'amaturo ya buri munsi akomoka ku binyampeke, n'ibitambo bya buri munsi bikongorwa n'umuriro n'ibiturwa ku munsi w'isabato, n'ibiturwa ku munsi ukwezi kwabonetseho cyangwa se ku yindi minsi mikuru. Uwo musoro kandi uzakoreshwa no ku maturo yeguriwe Imana no ku bitambo byo guhongerera ibyaha by'Abisiraheli, no ku yindi mirimo yose ikorwa ku Ngoro y'Imana yacu. Faic an caibideil |
None dore nanjye ndashaka kubakira Ingoro izina ry’Uhoraho Imana yanjye, kugira ngo nyimwegurire no kugira ngo nosereze imbere ye imibavu ihumura, mpaturire imigati y’umumuriko n’ibitambo bitwikwa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato, ku mboneko z’ukwezi, no ku minsi mikuru y’Uhoraho Imana yacu, maze ibyo bizahoreho iteka muri Israheli.