Nehemiya 10:32 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu32 Abo bantu nibaza gucuruza imyaka, cyangwa se ibindi biribwa ku isabato, nta cyo tuzabagurira kuri uwo munsi, habe no ku wundi munsi mukuru. Kandi tuzajya turaza ubutaka, uko umwaka wa karindwi ugeze, n’abaturimo imyenda tuyibarekere. Faic an caibideilBibiliya Yera32 kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kugura ku munsi w'isabato, tutazagura na bo ku munsi w'isabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yuko umwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuza umwenda wose. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D32 Ku munsi w'isabato cyangwa se ku munsi mukuru uwo ari wo wose, abo banyamahanga nibatuzanira ingano cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo tugure, nta cyo tuzagura na bo. Na none kandi uko imyaka irindwi izajya ishira, tuzajya turaza imirima yacu kandi n'abaturimo imyenda bose tuyibaharire. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana32 Ku munsi w'isabato cyangwa se ku munsi mukuru uwo ari wo wose, abo banyamahanga nibatuzanira ingano cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo tugure, nta cyo tuzagura na bo. Na none kandi uko imyaka irindwi izajya ishira, tuzajya turaza imirima yacu kandi n'abaturimo imyenda bose tuyibaharire. Faic an caibideil |
Muri iyo minsi kandi, nkajya mbona abantu bamwe bo muri Yuda barabyiganira ku rwengero ku munsi w’isabato, naho abandi bahekesheje indogobe za divayi, imizabibu, imitini hamwe n’iyindi mitwaro y’amoko yose; bagiye kubicururiza i Yeruzalemu ku munsi w’isabato. Nuko mpita mbihanangiriza bariho bacuruza.