Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 10:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Kubera ibyo byatubayeho, dufashe ibyemezo bidakuka kandi biranditswe, ndetse n’abatware bacu, abalevi, n’abaherezabitambo babishyizeho umukono.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 “Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n'Abalewi bacu n'abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Kubera ibyo byose byatubayeho twiyemeje gukurikiza amasezerano akubiye mu nyandiko, kandi abatware bacu n'Abalevi bacu n'abatambyi bacu bayashyiraho umukono.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Kubera ibyo byose byatubayeho twiyemeje gukurikiza amasezerano akubiye mu nyandiko, kandi abatware bacu n'Abalevi bacu n'abatambyi bacu bayashyiraho umukono.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 10:1
11 Iomraidhean Croise  

Maze ahagarara iruhande rw’inkingi y’Ingoro, asezeranira Uhoraho ko azamukurikira, akubahiriza amategeko, amabwiriza n’amateka bye, n’umutima we wose n’amagara ye yose, kugira ngo ibyanditswe muri icyo gitabo cy’Isezerano byuzuzwe. Abantu bose biyemeza na bo iryo Sezerano.


None rero, reka tugirane isezerano n’Imana yacu, tuyemerere ko tugiye kwirukana abo bagore bacu b’abanyamahanga n’abana babo, dukurikije inama y’umutegetsi wanjye n’iy’abatinya itegeko ry’Imana yacu. Dukwiye kugenza dutyo, dukurikije itegeko!


Umunyacyubahiro na we ababuza kurya ku biribwa bitagatifu, kugeza ubwo hazaboneka umuherezabitambo wabyemerewe, akabibaza Uhoraho, akoresheje ubufindo.


Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Aritashuweru, mu kwezi kwa Kisilewu, nari mu kigo ntamenwa cy’i Suza.


Abashyize umukono kuri iyo nyandiko ni aba: Nehemiya, mwene Hakaliya; hamwe na Sidikiya,


na bo bifatanya n’abavandimwe babo n’abatware babo. Biyemeza gukurikiza amategeko Uhoraho yavugishije Musa umugaragu we, no kubahiriza amatangazo, amabwiriza n’amateka ye, kandi barabirahirira.


Umunyacyubahiro na we ababuza kurya ku biribwa bitagatifu, kugeza ubwo hazaboneka umuherezabitambo wabyemerewe, akabibaza Uhoraho akoresheje ubufindo.


Abo batware b’amazu bashyize muri ubwo bubiko amadarakima ibihumbi makumyabiri ya zahabu na mina ibihumbi bibiri na magana abiri bya feza.


Nuko (Nehemiya, Umunyacyubahiro,) Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati «Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije, kandi mwirira!» Koko kandi, imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira.


Musa yandika amagambo y’Uhoraho yose. Hanyuma azinduka mu gitondo cya kare, yubaka urutambiro mu nsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan