Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 1:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Twaraguhemukiye bikabije kandi ntitwakurikiza amategeko, amateka, n’amabwiriza wahaye Musa umugaragu wawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Twagukiraniweho cyane kandi ntitwitondeye amategeko yawe n'ibyategetswe n'amateka yawe, ibyo wategetse umugaragu wawe Mose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 twagucumuyeho bikabije. Twanze gukurikiza amabwiriza n'amateka n'ibyemezo wahaye Musa umugaragu wawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 twagucumuyeho bikabije. Twanze gukurikiza amabwiriza n'amateka n'ibyemezo wahaye Musa umugaragu wawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 1:7
24 Iomraidhean Croise  

Uzitondere kubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe yategetse, ugendere mu nzira ze, wubahirize amategeko ye, amateka ye, amabwiriza ye, n’ibyo yadushinze byose, nk’uko byanditswe mu Mategeko yahaye Musa. Nubigenza utyo, uzabasha gutunganya neza ibyo uzaba ushaka kugeraho byose,


Ariko abana babo ntiyabishe, nk’uko byari byanditswe mu gitabo cy’Amateka ya Musa, aho Uhoraho yatanze iri tegeko, agira ati «Ababyeyi ntibazahorwa abana babo, n’abana ntibazahorwa ababyeyi babo, ahubwo buri wese azazira icyaha yakoze ku giti cye.»


Yakoze ibitunganiye Uhoraho nk’uko se Hoziya yabigenje. Icyakora ntiyigeze yinjira mu Ngoro y’Uhoraho, kandi abantu bakomeje imigenzereze yabo mibi.


Ezira uwo azamuka ava i Babiloni. Yari umwigisha kabuhariwe mu by’amategeko ya Musa, yatanzwe n’Uhoraho, Imana ya Israheli. Umwami amuha ibyo yari asabye byose, kuko Uhoraho Imana ye yari kumwe na we.


Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu, twaragomye duteshuka inzira!


Abana be nibarenga ku mategeko yanjye maze ntibakurikize amabwiriza yanjye,


nibaca ku matangazo yanjye, kandi ntibakomeze amategeko yanjye,


Uragowe! Wa gihugu we cy’abacumuzi, wa muryango we wuje ubugome, bwoko bw’abagiranabi, bana b’inkozi z’ibibi! Mwimuye Uhoraho, muhinyura Nyirubutagatifu wa Israheli, mumutera umugongo!


Barihumanyije bikabije, nko mu gihe cy’i Gibeya, ariko Imana izibuka ibicumuro byabo, ibaryoze ibyaha bakoze.


Ayo ni yo mategeko Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayamenyeshe Abayisraheli.


Ubwo naribwiye nti «Nibura wazanyubaha, wakire amabwiriza yanjye maze aho utuye hoye kurimbuka!» Ariko uko nje ngasanga barushijeho gukora nabi.


None rero, Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mucyigarurire.


Dore mbigishije amategeko n’imigenzo, nk’uko Uhoraho Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mucyigarurire.


Musa ahamagaza Israheli yose, maze arayibwira ati «Israheli, tega amatwi, wumve amategeko n’amabwiriza nkubwira uyu munsi; muzayige muyafate, kandi mwihatire kuyakurikiza.


Ngaya amategeko, amabwiriza n’imigenzo Uhoraho Imana yanyu yantegetse kubigisha, ngo muzajye mubikurikiza mu gihugu mugiye kujyamo ngo mukigarurire;


kuko ubucamanza bwayo bukurikiza ukuri n’ubutabera, ikaba yaciriye urubanza rya habara ry’icyamamare ryahumanyaga isi riyiroha mu buhabara bwaryo, kandi igahorera amaraso y’abagaragu bayo.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan