Nehemiya 1:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu5 Ndavuga nti «Ndakwinginze, Uhoraho, Mana Nyir’ijuru, Mana ikomeye kandi igatera ubwoba, wowe ukomeza isezerano ryawe kandi ntuhemukire abagukunda bakanakurikiza amategeko yawe! Faic an caibideilBibiliya Yera5 “Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir'ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n'imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo, Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D5 ngira nti: “Ayii, Uhoraho Mana nyir'ijuru! Mana urakomeye, ufite igitinyiro kandi ukomeza Isezerano wagiranye natwe n'abumvira amabwiriza yawe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana5 ngira nti: “Ayii, Uhoraho Mana nyir'ijuru! Mana urakomeye, ufite igitinyiro kandi ukomeza Isezerano wagiranye natwe n'abumvira amabwiriza yawe. Faic an caibideil |
Kandi nta wundi muryango uhwanye na Israheli, umuryango wawe! Mbese ku isi yose hari umuryango n’umwe wahagurukiye gucungura, ukawugira uwawe, ukawuha izina ry’ikirangirire nk’uko wagenjereje Israheli umuryango wawe? Haba se hari undi muryango wakoreye ibintu by’agatangaza bingana bityo, ukawukura mu Misiri, ukirukana imbere yawo amahanga menshi?
None rero, Mana yacu, wowe Mana Musumba byose, ukaba umudatsimburwa n’igihangange, wowe ukomeza isererano ryawe, nturanganwe ubuhemu, wijenjekera aya makuba twagize, akagwirira abami n’abatware bacu, hamwe n’abaherezabitambo, abahanuzi n’abasokuruza bacu, ndetse n’umuryango wawe wose, kuva mu gihe cy’umwami wa Ashuru kugeza na n’ubu.