Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 1:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 None se, abo si twebwe abagaragu bawe n’umuryango wawe warokoye, ukoresheje ububasha n’imbaraga bitagereranywa by’ukuboko kwawe?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 “Abo ni bo bagaragu bawe n'abantu, wacunguje ububasha bwawe bwinshi n'amaboko yawe akomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Abo bantu ni twebwe abagaragu bawe wacunguje imbaraga zawe nyinshi n'ubushobozi bwawe bwinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Abo bantu ni twebwe abagaragu bawe wacunguje imbaraga zawe nyinshi n'ubushobozi bwawe bwinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 1:10
17 Iomraidhean Croise  

abigiranye ububasha n’ukuboko kureze, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.


Ibuka ikoraniro ryawe wironkeye kuva kera, ubwoko wishakiye ko bukubera imbata, wibuke n’umusozi wa Siyoni washinzeho Ingoro yawe!


Ni wowe nyir’ukuboko k’ubutwari, nyir’ikiganza cy’ububasha n’indyo y’impangare.


Igihe rero umwana wawe azakubaza ngo: ’Ibi ngibi bivuga iki?’ uzamusubize uti ’Ni uko Uhoraho yatuvanye mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe.


Ibyo bizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa hagati y’amaso yawe, byibutse ko Uhoraho yatuvanye mu Misiri ku bubasha bw’ukuboko kwe.»


Musa abwira rubanda, ati «Muzajye mwibuka wa munsi mwaviriyeho mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, kuko Uhoraho yabakuyeyo abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Ntimuzarye imigati isembuye kuri uyu munsi,


Uhoraho yagukuye mu Misiri abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Ngicyo ikizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa urwibutso ruri hagati y’amaso, kugira ngo itegeko ry’Uhoraho rihame mu kanwa kawe.


Wabaye indahemuka, uyobora imbaga wironkeye, ku bubasha bwawe uyerekeza mu Ngoro yawe ntagatifu.


Musa yurura Uhoraho Imana ye, avuga ati «Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe, wivaniye ubwawe mu gihugu cya Misiri ukoresheje ububasha bukaze bw’ukuboko kwawe?


Uhoraho abwira Musa, ati «Ugiye kuzabona vuba icyo nzakorera Farawo: azabareka bagende, abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga; azabirukana mu gihugu cye abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga!»


Ni cyo gituma uzabwira Abayisraheli uti ‘Ndi Uhoraho! Nzabavana mu buretwa bw’Abanyamisiri, mbagobotore mu bucakara; nzabarokoza ukuboko gufite imbaraga n’ubushobozi.


Nzabagira umuryango wanjye bwite, maze mbabere Imana. Muzamenya ko ari jyewe Uhoraho Imana yanyu, yabakuye ku gahato k’imirimo y’Abanyamisiri.


Imigi yawe mitagatifu yabaye amatongo, Siyoni na yo ihinduka ubutayu, Yeruzalemu iribagirana.


Uzibuke yuko nawe wari umucakara mu gihugu cya Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagucungura; ni cyo gituma nguhaye iryo tegeko uyu munsi.


Nyamara ni umuryango wawe, ubukonde bwawe, wimuyeyo ubigirishije imbaraga n’umurego by’ukuboko kwawe!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan