Mika 7:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu9 Ngomba kwihanganira uburakari bw’Uhoraho, kuko ari we nacumuyeho, kugeza igihe azamburanira, akansubiza uburenganzira bwanjye. Azangarura mu rumuri, nzatangarire ubutabera bwe. Faic an caibideilBibiliya Yera9 Nzihanganira uburakari bw'Uwiteka kuko namugomeye, kugeza ubwo azamburana akantsindira. Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D9 Uburakari bw'Uhoraho tuzabwihanganira kuko twamucumuyeho. Ariko igihe kizagera atuburanire aturenganure. Azatuvana mu mwijima atumurikire twibonere ko ari intungane. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana9 Uburakari bw'Uhoraho tuzabwihanganira kuko twamucumuyeho. Ariko igihe kizagera atuburanire aturenganure. Azatuvana mu mwijima atumurikire twibonere ko ari intungane. Faic an caibideil |