Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 7:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Sigaho kunkina ku mubyimba, mwanzi wanjye! Niba naguye nzabyuka, niba kandi ndi mu mwijima, Uhoraho azambera urumuri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Mwa banzi bacu mwe, mwitwishima hejuru, twaguye mu kaga ariko tuzegura umutwe. Turi mu icuraburindi ariko Uhoraho ni we rumuri rwacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Mwa banzi bacu mwe, mwitwishima hejuru, twaguye mu kaga ariko tuzegura umutwe. Turi mu icuraburindi ariko Uhoraho ni we rumuri rwacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 7:8
46 Iomraidhean Croise  

Ese nigeze nishimira ko umwanzi agize ibyago, mbyinira ku rukoma kubera ibyago byamwugarije?


Mu gihe cy’umwijima, yaka nk’urumuri, rumurikira abantu b’intagorama. Koko impuhwe, ineza n’ubutungane, ni byo bimuranga.


Hari umwanzi unyibasiye, ubugingo bwanjye arabukunenga hasi, dore aranyohera mu mwijima, mu bapfuye bo mu gihe cya kera.


Bamwe biringira ibigare by’intambara, abandi bakiringira amafarasi y’urugamba, naho twebwe twiringira izina ry’Uhoraho Imana yacu, akaba ari we twiyambaza.


Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye, ni nde wantera ubwoba? Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye, ni nde wankangaranya?


Abanyanga ku maherere ntukareke banyigambaho,, n’abantoteza nta mpamvu ntibakanyicanireho ijisho.


Umugiranabi asaba inguzanyo, ariko ntiyishyure, naho intungane ikagira ibambe, igatanga ku buntu.


iyo atsikiye ntatembagara, kuko Uhoraho ari we umufashe ukuboko.


Uhoraho, ni wowe nizeye, Nyagasani Mana yanjye, ni wowe uzamvuganira!


Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe undutira iyindi igihumbi namara ahandi, mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye, aho gutura mu mahema y’abagiranabi.


Urumuri rurasira ku ntungane, ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.


Nzu ya Yakobo, nimuze, tugendere mu rumuri rw’Uhoraho.


Imfungwa nzazibwire nti «Nimusohoke» n’abari mu mwijima nti «Nimujye ahabona.» Iruhande rw’inzira, bazahabona ubwatsi, ku misozi yose y’agasi, bazahagire urwuri.


Mbese muri mwe haba hari utinya Uhoraho, agatega amatwi ijwi ry’umugaragu we, none akaba agenda mu mwijima, ntagire urumuri na busa abona ? Uwo nguwo niyiringire izina ry’Uhoraho, yishingikirize Imana ye.


Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe, boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago,


Israheli se yo ntiwayihinduye urw’amenyo? Hari ubwo se wasanze ibarirwa mu bisambo ku buryo buri gihe uyivuga uzunguza umutwe?


Mwebwe abigabije umugabane wanjye nimwishime, munezerwe! Nimwikinangure nk’inyana ziri mu rwuri, kandi mwivuge nk’amafarasi!


Uzababwire uti «Uhoraho avuze atya: Ese iyo umuntu aguye ntabyuka? Ese umuntu arayoba ntahindukire?


Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Kubera ko mwakomye mu mashyi kandi mukabyina, mukishimana agasuzuguro ku gihugu cya Israheli;


Mbese nk’uko washimishijwe no kubona umurage wa Israheli urimburwa, nanjye nzakugenzereza ntyo ! Nzaguhindura ubutayu, wowe musozi wa Seyiri, kimwe na Edomu yose uko yakabaye, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’»


Ni yo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, mbirahijwe n’uburakari bungurumanamo, ko ngiye kwibasira ya mahanga yandi na Edomu yose uko yakabaye, bo bansuzuguye bakishimira kwigabiza igihugu cyanjye, ngo bakigarurire, banagisahure.


Muri iyo minsi, nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa, nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse; nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera,


Ntukanezezwe no kubona umuvandimwe wawe, umunsi yagwiririwe n’amakuba! Ntukishimire kuri bene Yuda, ku munsi w’irimbuka ryabo, kandi ntukabavuge nabi ku munsi w’akababaro!


Hinahinwa n’ububabare, mwari w’i Siyoni, kandi uboroge nk’umugore uramutswe, kuko ugiye kuva mu murwa ukajya mu gasozi, ukazagera ndetse n’i Babiloni. Aho ni ho Uhoraho azakugobotora, akakuvana mu nzara z’abanzi.


Umwanzi wanjye azabibona akorwe n’ikimwaro, we wambazaga ati «Uhoraho, Imana yawe, aba he?» Amaso yanjye azamwitegereza, ubwo azanyukanyukwa nk’icyondo mu mayira.


Uwo munsi, Uhoraho azarinda abaturage ba Yeruzalemu: udandabiranye kurusha abandi muri bo, uwo munsi azamere nka Dawudi, n’inzu ya Dawudi izamere nk’Imana cyangwa nk’umumalayika w’Uhoraho, ubarangaje imbere.


Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho.»


Ndababwira ukuri koko: mwe muzarira ndetse muganye, ariko isi yo izishima. Mwe muzagira ishavu, ariko ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo.


Nuko Yezu yongera kubabwira ati «Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.»


kugira ngo ubahumure amaso, ubahindure bave mu mwijima bagane urumuri, bave mu ngoma ya Sekibi bagarukire Imana; kugira ngo nibanyemera bagirirwe imbabazi z’ibyaha, kandi bahabwe umurage hamwe n’abatagatifujwe.’


Kuko Imana yivugiye iti «Urumuri nirwakire mu mwijima». ni Yo ubwayo yamurikiye mu mitima yacu, ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu.


turaburagizwa, ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi, ariko ntiduheranwa.


Uwo murwa ntukeneye izuba cyangwa ukwezi kugira ngo biwumurikire, kuko umurikirwa n’ikuzo ry’Imana kandi na Ntama akaba urumuri rwawo.


Nta joro rizongera kubaho ukundi, kandi nta n’uzakenera urumuri rw’ifumba cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azasakaza urumuri rwe kuri bo, maze bakazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan