Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 7:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Abanyamahanga bazabireba maze bakorwe n’ikimwaro, bo biringiye ububasha bwabo bwinshi, bazumirwe bipfuke ku munwa banazibe n’amatwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Amahanga azabareba akorwe n'isoni nubwo azaba afite imbaraga nyinshi, bazifata ku munwa n'amatwi yabo azaziba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Ab'amahanga akomeye bazabibona bumirwe, bazaruca barumire, amatwi bayavuniremo ibiti.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Ab'amahanga akomeye bazabibona bumirwe, bazaruca barumire, amatwi bayavuniremo ibiti.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 7:16
17 Iomraidhean Croise  

Nimuhindukire mundebe, murumirwa, maze mwifate ku munwa.


«Ni koko, nakinnye mu bikomeye; nabona nsubiza iki? Ahasigaye ni ugupfuka umunwa ngaceceka.


Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge, n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo. Nuko mu mahanga bakavuga bati «Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»


Niba warigannye umupfayongo, wowe ubwawe ukikuza, nubitekerezaho, uzahite ufunga umunwa wawe;


Wabanguye ukuboko kwawe, Uhoraho, ntibakubona, nyamara bazabona ishyaka urwanirira umuryango wawe, bakorwe n’isoni, kandi batwikwe n’umuriro wagenewe abanzi bawe.


ni na ko bizatangaza amahanga menshi, abami nibamugera imbere bumirwe, kuko bazaba babonye icyo batigeze babwirwa, bakitegereza ikintu kitigeze kibaho.


Naho jyewe, nzanywe no gukoranyiriza hamwe amahanga y’indimi zose, kugira ngo azarebe ikuzo ryanjye.


Nzagaragaza ubuhangange bwanjye n’ubutungane bwanjye, nzimenyekanye mu maso y’amahanga atagira ingano, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’


Ubwo abashishozi bazakorwa n’isoni, abapfumu bagwe mu kantu; bose bipfuke mu maso kuko Imana itabashubije.


Nawe rero, cyamurira ikiganza cyawe ku bakurwanya, maze abanzi bawe bose barimbuke!


Ngiye kubirindura intebe z’abami kandi ntsembe ububasha bw’ibihugu by’amahanga; nzabirindura amagare y’intambara n’abayagenderaho; amafarasi n’abayagenderaho bazitura hasi, buri muntu yicwe n’inkota y’umuvandimwe we.


Uwo munsi, nzahagurukira gutsemba amahanga yose azatera Yeruzalemu.


Nyamara tuzi ko ibyo amategeko avuze byose, bibwirwa abagengwa n’amategeko kugira ngo akanwa kose kazibe, maze isi yose yemezwe kuba yaragomeye Imana.


Amahanga yari yarakaye, ariko uburakari bwawe buba ari bwo bwigaragaza. Ubu ni igihe cyo gucira urubanza abapfuye, no guhemba abagaragu bawe b’abahanuzi, abatagatifu n’abatinya izina ryawe, abakuru n’abato, n’igihe cyo gutsemba abarimbuye isi.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan