Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 7:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Uwo munsi nyine bazaza bakugana kuva Ashuru kugera mu Misiri, kuva mu Misiri kugera ku Ruzi, kuva ku nyanja kugera ku yindi, no kuva ku musozi kugera ku wundi!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Uwo munsi bazagusanga bavuye muri Ashuri no mu midugudu yo muri Egiputa, uhereye muri Egiputa ukageza ku ruzi, uhereye ku nyanja ukageza ku yindi, uhereye ku musozi ukageza ku wundi musozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Icyo gihe bene wanyu bazatahuka, bazaturuka mu gihugu cya Ashūru n'icya Misiri, bazaturuka mu Misiri no mu karere k'uruzi rwa Efurati, bazaturuka mu turere tw'inyanja no mu misozi bya kure.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Icyo gihe bene wanyu bazatahuka, bazaturuka mu gihugu cya Ashūru n'icya Misiri, bazaturuka mu Misiri no mu karere k'uruzi rwa Efurati, bazaturuka mu turere tw'inyanja no mu misozi bya kure.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 7:12
15 Iomraidhean Croise  

Uwo munsi kandi, Uhoraho azongera abangure ukuboko kwe, kugira ngo agobotore udusigisigi tw’umuryango we, abazaba bakiri muri Ashuru no mu Misiri, i Patorosi, n’i Kushi, i Elamu, n’i Shimeyari, i Hamati no mu birwa byo ku nyanja.


Hazabaho inzira imwe ku barokotse b’umuryango we, abazaba basigaye muri Ashuru, nk’uko byagenze ku Bayisraheli, umunsi bazamutse bava mu gihugu cya Misiri.


Nzabwira abo mu majyaruguru nti ’Bampe’, n’abo mu majyepfo nti ’Wibanyima!’ Ngarurira abahungu banjye bari mu gihugu cya kure, n’abakobwa banjye bari ku mpera z’isi,


Ngabo baraje, baturutse iyo bigwa, bamwe mu majyaruguru no mu burengerazuba, abandi baturutse mu gihugu cya Asuwani.


Jyewe nzakoranya ayarokotse mu mashyo yanjye, nyavane mu bihugu byose nayatatanyirijemo, nyagarure mu biraro byayo, maze yororoke.


Muri iyo minsi, inzu ya Yuda izasanga iya Israheli, maze zombi zituruke mu majyaruguru, zitahe mu gihugu nahaye abasekuruza babo ho umurage. (Uhoraho:)


Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z’isi. Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n’abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi.


Naho wowe, Yakobo mugaragu wanjye, ntugire ubwoba; Israheli ntiwemere ko bagukangaranya! Nzagukura mu bihugu bya kure, urubyaro rwawe nduvane mu gihugu cy’ubucakara. Yakobo azagaruka nta cyo yikanga kandi agire amahoro, nta n’uzongera kumutera impungenge.


Uwo munsi nzagoborera umuryango wa Israheli ububasha bukomeye, hanyuma nawe, mwana w’umuntu, nguhe ubushobozi bwo kuvugira rwagati muri bo; maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’»


uzababwire uti ’Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye gushaka Abayisraheli, mbavane mu mahanga bari barajyanywemo. Ngiye kubakorakoranya baturuke impande zose, maze mbagarure ku butaka bwabo.


Bazaturuka mu Misiri bameze nk’uruhuri, bave no mu gihugu cya Ashuru bameze nk’inuma; maze nzabatuze mu mazu yabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan