Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 6:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 «Muryango wanjye, nagutwaye iki? Mbese icyo nakuruhijeho ni ikihe? Ngaho nsubiza!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 “Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 “Bwoko bwanjye, ese hari ibibi nabakoreye? Mbese hari ubwo nabananije? Ngaho nimunsubize!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 “Bwoko bwanjye, ese hari ibibi nabakoreye? Mbese hari ubwo nabananije? Ngaho nimunsubize!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 6:3
11 Iomraidhean Croise  

Na yo iti «Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga; Israheli we, hari icyo ngiye kugushinja, jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe!


Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, maze unkize icyaha nakoze.


nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo, ngo bikurikirire ibyifuzo byabo.


Igihe untakambiye uri mu kaga, ndagutabara; ngusubiza nihishe mu bicu no mu nkuba, nkugeragereza ku mazi y’i Meriba. (guceceka akanya gato)


Icyo nagombaga gukorera umuzabibu wanjye, nkaba ntaragikoze ni iki ? Ko nari nywizeyeho imbuto nziza, ni kuki weze imbuto mbi?


None rero, bantu b’aya magingo, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Israheli se naba nayibereye ubutayu, cyangwa igihugu cy’umwijima? Ni iki se gituma umuryango wanjye uvuga uti «Tuzigira aho dushaka, ntituzakugarukira ukundi?»


Uhoraho avuze atya: Ba so bangaye iki cyabateye kunyitaza? Birutse inyuma y’ibidafite akamaro, none na bo barinze guhinduka imburamumaro.


Ibuka kandi, muryango wanjye, icyo Balaki, umwami wa Mowabu, yari agambiriye, n’icyo Balamu, mwene Bewori, yamushubije! Wibuke n’uko wanyuze i Shitimu ukagera i Giligali, bityo umenye ibikorwa byiza Uhoraho yagukoreye.»


Nyamara tuzi ko ibyo amategeko avuze byose, bibwirwa abagengwa n’amategeko kugira ngo akanwa kose kazibe, maze isi yose yemezwe kuba yaragomeye Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan