Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 5:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Igihugu cya Ashuru n’icya Nemurodi bazabitegekesha inkota, maze we ubwe azadukize Ashuru, niramuka iteye igihugu cyacu, ikarenga umupaka wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Kandi bazarimbuza igihugu cya Ashuri inkota, n'igihugu cya Nimurodi babarimburire mu byambu byo mu ngabano zacyo. Uko ni ko azadukiza Umwashuri natuzira mu gihugu akagikandagiramo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Igihugu cya Ashūru bazagitegekesha inkota, icyo gihugu cya Nimurodi bazagitegekesha intwaro. Uwo uzavuka azadukiza Abanyashūru nibarenga umupaka bagatera igihugu cyacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Igihugu cya Ashūru bazagitegekesha inkota, icyo gihugu cya Nimurodi bazagitegekesha intwaro. Uwo uzavuka azadukiza Abanyashūru nibarenga umupaka bagatera igihugu cyacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 5:5
31 Iomraidhean Croise  

Mu makuba menshi, azagutabara, kandi nugera mu kaga, nta cyago kizaguhungabanya.


Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba, n’amahoro asesure, mu mezi atabarika.


Hari ibintu bitatu bindenze, hakaba na bine ntazi:


Hari n’ibindi bitatu bifite umubyimba unoze, hakaba na bine birangwa n’ingendo nziza:


Hari ibintu bitandatu Uhoraho yanga, hakaba na birindwi bimutera ishozi. Ni ibi:


Umutungo wawe, jya uwugabana n’abandi barindwi cyangwa umunani, kuko utazi icyago gishobora gutera ku isi.


Nzavunagurira Abanyashuru mu gihugu cyanjye, mbarimbure ku misozi yanjye. Abo bicishaga uburetwa nzabubakiza, n’umutwaro babakoreraga nywubature.»


Kuri Sirusi ndavuze nti «Ni umushumba wanjye.» Ibinshimisha byose, azabigeraho, atangaze kuri Yeruzalemu, ati «Niyongere yubakwe», naho ku Ngoro ati «Niyubakwe bundi bushya!»


Nuko kuva mu burengerazuba bazatinye izina ry’Uhoraho, no kuva mu burasirazuba batinye ikuzo rye, kuko azaza nk’uruzi ruhurura, rwihutishwa n’umwuka w’Uhoraho.


Uhoraho uvuze atya: Nk’uko bigenda, iyo basanze iseri rihishije ry’umuzabibu, baravuga bati «Ntimuryonone, kuko ririmo umugisha», nanjye ni ko nzagenzereza abagaragu banjye, kugira ngo ntabatsembera icyarimwe.


Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli.


Icyo gihe nyine, mu muryango wa Dawudi nzahagobora umumero, umwuzukuruza w’indahemuka, maze azaharanire ubutungane n’ubutabera mu gihugu.


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Damasi icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma,


Uhoraho avuze atya : Kabiri gatatu Gaza icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu bakabagabiza Edomu,


Bazambuka inyanja ya Misiri, Uhoraho azacubya imivumba yo mu nyanja, amazi yose ya Nili azakama. Ubwirasi bwa Ashuru buzashira, inkoni ya Misiri ivanweho.


Uburakari bwanjye bugiye kugurumanira abashumba, maze amasekurume nyibasire. Koko, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azasura ubushyo bwe, ari bwo nzu ya Yuda; azayigire nk’ifarasi y’indatwa ku rugamba.


Uwo munsi, abatware ba Yuda bazahinduka nk’ikara ryakira mu nsi y’inkwi, cyangwa nk’ifumba imurika mu nsi y’umushandiko w’ingano. Bazatsemba impande zose amahanga abakikije, ariko Yeruzalemu yo ikazaguma mu kibanza cyayo.


Amagare y’intambara azayavana muri Efurayimu, no muri Yeruzalemu amagare y’urugamba. Azavunagura umuheto w’intambara, ibihugu abitangarize amahoro. Ingoma ye izava ku nyanja igere ku yindi, ihere no ku Ruzi igarukire ku mpera z’isi.


Nafoye umuheto wanjye ari wo Yuda, nywutamikamo umwambi wanjye, ari wo Efurayimu. Naho wowe Siyoni, ngiye gukaza abahungu bawe, batere aba Yavani, kandi nzakubangure nk’uko intwari ibangura inkota yayo.


«Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.»


Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba.


Ibi mbibabwiye ngira ngo muhore munkesha amahoro. Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere: isi narayitsinze.»


Bazarwanya Ntama, nyamara abaganze, kuko ari we Mutegetsi w’abategetsi n’Umwami w’abami, kandi hamwe na we, abahamagawe, n’abatowe n’abayoboke be, na bo bazatsinda.»


Ingabo z’ijuru zari zimukurikiye ku mafarasi y’umweru, zambaye imyambaro yera kandi itanduye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan