Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 4:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 None se ubu, ni iki gituma uvuza induru? Ni uko se utagira umwami? Mbese umujyanama wawe yavuyeho, ukurizaho gufatwa n’ububabare nk’ubw’umugore uramutswe?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk'umugore uri ku nda?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, kuki muboroga? Kuki muribwa nk'umugore ufite ibise? Mbese ni uko mudafite umwami? Ese abajyanama banyu barapfuye?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, kuki muboroga? Kuki muribwa nk'umugore ufite ibise? Mbese ni uko mudafite umwami? Ese abajyanama banyu barapfuye?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 4:9
20 Iomraidhean Croise  

Ngaho barakangaranye, bafashwe n’ububabare bw’amoko yose, bararibwa nk’umugore uramutswe. Bararebana bakumirwa, bakagira isoni mu maso.


None ndumva impyiko zimbaga, nafashwe n’ububabare nk’umugore uramutswe. Meze nabi bituma ntumva, mfite n’ubwoba simbona.


Imbere yawe, Uhoraho, twari tumeze nk’umugore utwite, uhindagana kuko ari hafi kubyara, agatakishwa n’ububabare.


Wowe utuye muri Libani, ukagira inzu yawe mu masederi hagati, mbega ukuntu uzaboroga nuhura n’imibabaro, n’ibise nk’iby’umugore uramutswe!


Wowe Yakobo, mugaragu wanjye, ntugire ubwoba, Israheli, ntukangarane! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Dore ngiye kugukiza nkuvanye mu bihugu bya kure, n’urubyaro rwawe ndukure mu buretwa. Yakobo azagaruka ashyitse umutima mu nda, aruhuke; nta n’uzamutera ubwoba bibaho.


Nzahereza he kureba ibendera ry’intambara, nzumva impuruza y’ihembe ngeze ryari? (Uhoraho:)


Ndumva igisa nk’iminiho y’umugore uramutswe; mbese nk’iy’ububabare bw’umugore ukibyara ubwa mbere. Iyo ni induru y’umwari mwiza Siyoni, uganya, agatakamba arashya amaboko, ati «Ndagowe, ndapfuye, nzira abishi banjye!»


Imigi yafashwe n’ibigo bikomeye birarimburwa. Uwo munsi, umutima w’intwari za Mowabu uzaba nk’uw’umugore uramutswe.


Umwami w’i Babiloni yumvise iyo nkuru, ata umutwe, ubwoba buramutaha, ashengurwa n’umubabaro nk’uw’umugore uramutswe.


Induru ibabaje y’umuryango wanjye irumvikana iturutse mu gihugu cya kure: «Muri Siyoni se Uhoraho ntakibaho? Umwami wayo se ntakiyibamo?» (Uhoraho:) Ni kuki banshavuza n’ibigirwamana byabo, n’ariya manjwe yavuye ahandi? (Yeremiya:)


Intore y’Uhoraho twakeshaga guhumeka, bayifatiye mu myobo yabo, kandi twaribwiraga tuti «Mu gicucu cyayo, ni ho tuzibera rwagati mu mahanga!»


Ubwo noneho bazavuga bati «Nta mwami tukigira kuko tutubashye Uhoraho. Ariko se ubundi bwo, umwami yatumarira iki?»


Yagwiririwe n’imibabaro nk’umugore uramutswe: ariko ni umwana w’ikigoryi; igihe cye cyo kuvuka cyageze, ariko we ntabishaka!


Koko rero, n’Abayisraheli bazamara igihe kirekire batagira umwami, nta mutware, nta n’igitambo, nta nkingi, nta n’uruhago cyangwa amabuye y’ubufindo.


We rero azemarara, aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw’Uhoraho n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye. Icyo gihe bazashinga imizi, kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z’isi.


Umugore iyo agiye kubyara, arababara, kuko igihe cye kiba kigeze, ariko yamara kubyara umwana, ntabe akibuka bwa bubabare, kubera ibyishimo by’uko havutse umuntu ku isi.


Yari atwite, kandi ariho atakishwa n’ibise n’imibabaro y’iramukwa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan