Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 4:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Buri muntu azatura mu nsi y’umuzabibu n’umutini we, kandi nta n’uzongera kumutera intugunda. Ni ko avuze Uhoraho, Umugaba w’ingabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Ariko umuntu wese azatura munsi y'uruzabibu rwe no munsi y'umutini we, kandi nta wuzabakangisha kuko akanwa k'Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Umuntu wese azishyira yizane iwe munsi y'imizabibu n'imitini, ntawe uzaba akimutera ubwoba. Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo yavuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Umuntu wese azishyira yizane iwe munsi y'imizabibu n'imitini, ntawe uzaba akimutera ubwoba. Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo yavuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 4:4
25 Iomraidhean Croise  

Yuda na Israheli byiberaga mu mutekano mu gihe cyose Salomoni yari ku ngoma, buri wese ahinga imizabibu ye n’imitini ye mu mahoro, uhereye i Dani ukageza i Berisheba.


Uziruhukira nta we ugusagarira, rubanda benshi bamaranire kugutonaho.


Imisozi nikwize rubanda amahoro, n’imirenge ibazanire ubutabera.


Ntuzatinye icyago cy’impanuka cyangwa igitero cy’abagome,


Naho niba mubyanze, mugakomeza kuganda, inkota ubwayo ni yo izabarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Imigi yategekaga nticyongeye kwitabwaho ukundi, izaruhukirwamo n’amatungo nta n’uzayakoma imbere.


Uwo munsi, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga : icyo giti gishimangiye ahantu hakomeye kizashinguka, cyiture hasi, nuko ibizaba bikijisheho byose bimenagurike; kuko Uhoraho yabivuze.


Mu mubabaro wacu twarakwirukiye, igihe uduhannye turagutakambira.


Amahoro azaba imbuto y’ubutabera, ubutabera burumbuke ituze n’umutekano iteka ryose.


Ntimwumve Hezekiya, kuko umwami w’Abanyashuru avuze ngo: Nimunsabe amahoro,


Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze.»


Uzashingira imizi ku butabera, ubwo ukize ugushikamira, nta cyo uzatinya; kuko ukize uwagukangaranyaga, akaba atazongera kukwegera.


ni ho uzagira umunezero muri Uhoraho, maze nzakujyane mu igare, hejuru y’imisozi y’isi, ngutungishe umunani wa Yakobo, umukurambere wawe. Ni byo rwose, uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nzayashinga abashumba bayaragire; kuva ubwo ntazongera kugira ubwoba cyangwa ngo akangarane, kandi nta na rimwe muri yo rizongera kuzimira — uwo ni Uhoraho ubivuze.


Wowe Yakobo, mugaragu wanjye, ntugire ubwoba, Israheli, ntukangarane! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Dore ngiye kugukiza nkuvanye mu bihugu bya kure, n’urubyaro rwawe ndukure mu buretwa. Yakobo azagaruka ashyitse umutima mu nda, aruhuke; nta n’uzamutera ubwoba bibaho.


Nzagirana na bo isezerano ry’amahoro, nzirukane inyamaswa z’inkazi mu gihugu. Bazatura mu butayu nta mpungenge, biryamire no mu mashyamba.


Ntibazongera ukundi kuba umunyago w’amahanga, n’inyamaswa zo mu gihugu ntizizongera kubarya bibaho, maze bazibereho mu ituze nta kibakanga.


Uzibwira uti ’Ngiye kuzamuka, ntere kiriya gihugu kitagira ukirengera, mbuze uburyo bariya bantu batuje bakaba banibereye mu mutekano, kandi batuye bose mu migi itazitiye, itagira ibihindizo habe n’inzugi.’


Bazibagirwa agasuzuguro kabo n’ubuhemu bangiriye, igihe bari mu ituze mu gihugu cyabo nta we ubatera inkeke.


Igihugu cyanyu nzagisenderezamo amahoro, nkirukanemo inyamaswa zigira nabi, bityo mujye musinzira nta nkomyi.


We rero azemarara, aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw’Uhoraho n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye. Icyo gihe bazashinga imizi, kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z’isi.


Abasigaye bo muri Israheli ntibazongera gucumura ukundi, cyangwa ngo bavuge ibinyoma; ururimi rubeshya ntiruzongera kumvikana ku kanwa kabo, ahubwo bazarya kandi baruhuke nta we ubatera intugunda.


Uwo munsi, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze, muzatumirana kivandimwe mwicare mu nsi y’umuzabibu no mu nsi y’umutini.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan