Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 4:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Azaca imanza z’ibihugu byinshi, akiranure amahanga akomeye, ndetse n’aya kure. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo imihoro. Nta hanga rizongera kubangurira irindi inkota, kandi ntibazongera ukundi kwitoza imirwano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 kandi azacira imanza mu moko menshi, azahana amahanga akomeye ya kure, na bo inkota zabo bazazicuramo amasuka, n'amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Uhoraho azakemura imanza hagati y'amoko menshi, azakiranura impaka hagati y'amahanga akomeye ndetse n'ari kure. Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka, amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta gihugu kizongera gutera ikindi, nta bantu bazongera kwitoza intambara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Uhoraho azakemura imanza hagati y'amoko menshi, azakiranura impaka hagati y'amahanga akomeye ndetse n'ari kure. Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka, amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta gihugu kizongera gutera ikindi, nta bantu bazongera kwitoza intambara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 4:3
40 Iomraidhean Croise  

Ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi, akonyagura imiheto n’amacumu by’abarwanyi, amagare y’intambara ayaha inkongi, agira ati


Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze, we wakwije amatongo ku isi!


Imisozi nikwize rubanda amahoro, n’imirenge ibazanire ubutabera.


Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba, n’amahoro asesure, mu mezi atabarika.


Uhoraho, haguruka ucire isi urubanza, kuko ari wowe mugenga w’amahanga yose.


mu maso y’Uhoraho, kuko aje, kuko aje gutegeka isi; azacira isi urubanza mu butabera, arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.


imbere y’Uhoraho, kuko aje gutegeka isi; azacira isi urubanza rutabera, arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.


Azacira amahanga imanza, akiranure abantu b’ibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana.


Ni cyo gituma umuryango ukomeye uzagukuza, umurwa w’abatware b’amahanga ukagutinya,


Ubutabera bwanjye buregereje, agakiza kanjye kasesekaye, ukuboko kwanjye kugiye gucira amahanga imanza. Ibirwa bizangirira icyizere, bitegereze ububasha bw’ukuboko kwanjye.


Igihugu n’ingoma bitazakuyoboka, bizarimbuka, amahanga azasenywe burundu.


Ikirura n’umwana w’intama bizarisha hamwe, intare izarishe ubwatsi nk’ikimasa, naho inzoka itungwe n’umukungugu. Nta we uzaba akigira nabi cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Uhoraho yabwiye ijambo Yakobo, maze Israheli irita mu gutwi.


Uwo munsi kandi — uwo ni Uhoraho ubivuga — uzanyita ngo «Umugabo wanjye», uzahurwe burundu kongera kunyita ngo «Behali wanjye».


Uwo munsi nyine, nzamuha kugirana isezerano n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere n’ibyikurura ku butaka; nzavunagura imiheto n’inkota by’intambara, ubutazongera kuboneka mu gihugu; bityo abaturage bazibereho mu mudendezo.


Koko muri iyo minsi, abagaragu n’abaja nzabasenderezamo Umwuka wanjye.


Nuko Uhoraho, umunsi azatabara, umunsi w’isibaniro, azajye ku rugamba kurwanya ayo mahanga.


Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni koko, muzongera kubona haje abanyamahanga n’abaturage b’imigi minini.


Amagare y’intambara azayavana muri Efurayimu, no muri Yeruzalemu amagare y’urugamba. Azavunagura umuheto w’intambara, ibihugu abitangarize amahoro. Ingoma ye izava ku nyanja igere ku yindi, ihere no ku Ruzi igarukire ku mpera z’isi.


kuko yashyizeho umunsi igomba gucira isi urubanza rutabera, ikoresheje umuntu yabigeneye, nk’uko yahaye bose icyemezo, umunsi imuzura mu bapfuye.»


Nuko mbona ijuru rirakinguye, maze hasohoka ifarasi y’umweru, Uwari uyicayeho akitwa Umudahemuka n’Umunyakuri, agaca imanza kandi akarwana akurikije ubutabera.


Uhoraho, abanzi be bazarimburwa, aho ari mu ijuru azabahindishaho inkuba. Uhoraho azacira isi yose urubanza, azahe ububasha umwami yiyimikiye, kandi akuze uwo yisigiye amavuta y’ubutore.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan