Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 4:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Hazaba ubwo mu bihe bizaza, umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho ushyirwa ejuru, ukazasumba imisozi yose n’untununga twose, maze amahanga agahurura awugana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Ariko mu minsi y'imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw'Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z'imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, n'amoko azawushikira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mu gihe kizaza umusozi wubatseho Ingoro y'Uhoraho uzakomera cyane, uzamamara kuruta indi misozi yose. Amoko menshi azawuhururira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mu gihe kizaza umusozi wubatseho Ingoro y'Uhoraho uzakomera cyane, uzamamara kuruta indi misozi yose. Amoko menshi azawuhururira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 4:1
53 Iomraidhean Croise  

Yakobo ahamagaza abana be, maze arababwira ati «Nimuterane, mbamenyeshe ibizababaho mu bihe bizaza.


Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda, n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye, kugeza igihe Uwo igenewe azazira, Uwo amahanga azayoboka.


Wahawe ubutware kuva ukivuka, wimikirwa ku misozi mitagatifu; mbese nk’urume rutonda mu museke, uko ni ko nakwibyariye!»


Abakene bazarya, maze bahage, abashakashaka Uhoraho bazamusingiza, babwirana bati «Murakarama mwese, munezerwe ubuziraherezo!»


Ni indirimbo iri muri zaburi z’abahungu ba Kore.


Amahanga yose wiremeye azaza agupfukamire, Nyagasani, maze ahimbaze izina ryawe,


Uwo munsi kandi, ihembe rirangira rizavuga, abatataniye mu gihugu cya Ashuru, hamwe n’abirukanywe mu gihugu cya Misiri, bose baze bapfukamire Uhoraho, ku musozi mutagatifu, i Yeruzalemu.


Nzabwira abo mu majyaruguru nti ’Bampe’, n’abo mu majyepfo nti ’Wibanyima!’ Ngarurira abahungu banjye bari mu gihugu cya kure, n’abakobwa banjye bari ku mpera z’isi,


Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»


Agura ikibanza cy’ihema ryawe, inkingi zo mu mazu yawe bazimure. Ntugire kandi icyo uzigama, ungura imigozi yawe n’imambo zawe uzishimangire,


nzabazana ku musozi wanjye mutagatifu, nzatuma bishimira mu Ngoro yanjye bansengeramo. Ibitambo byabo bitwikwa n’andi maturo, bizakirwa ku rutambiro rwanjye, kuko Ingoro yanjye izitwa «Ingoro yo gusengerwamo n’amahanga yose.»


Uhoraho, uri imbaraga zanjye, ubwikingo bwanjye, n’ubuhungiro bwanjye igihe cy’amakuba; ni wowe amahanga aturutse mu mpera z’isi azaza asanga, avuga ati «Ibyo abasokuruza bacu begukanyeho umugabane, ni ibinyoma, n’amanjwe adafite akamaro.


«Mika w’i Moresheti wari umuhanuzi ku ngoma ya Hezekiya, umwami wa Yuda, yabwiye umuryango wose wa Yuda, ati ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Siyoni izahingwa nk’umurima, Yeruzalemu ibe itongo, naho umusozi w’Ingoro ube impinga y’ibihuru.’


Icyo gihe Yeruzalemu izitwa «Intebe y’Uhoraho», maze amahanga yose azaze ayigana, kuko izaba yitiriwe Uhoraho; kandi, ayo mahanga azareka gukurikiza inama z’imitima mibi yayo yanangiye.


Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni; bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho: ingano, divayi nshyashya n’amavuta, amatungo magufi n’amaremare. Baziyumvamo ubuzima bushya nk’ubusitani buvomerewe neza, ntibazongera kunanirwa ukundi.


Ariko mu bihe bizaza, nzasubiza Mowabu amahoro. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Urubanza rwa Mowabu ruhagarariye aha.


Uzaza gutera Israheli, umuryango wanjye, boshye igihu kibuditse hejuruy’ isi. Mu minsi y’imperuka nzakuzana utere igihugu cyanjye, bityo amahanga azakurizeho kumenya igihe nzagaragariza ubutungane bwanjye mu maso yabo, nifashishije wowe, Gogi.’


Muri iryo bonekerwa, anjyana mu gihugu cya Israheli maze ampagarika hejuru y’umusozi muremure cyane, wasaga n’uwubatseho umugi ahagana mu majyepfo.


Ngiryo itegeko rigenga Ingoro. Iyi mpinga y’umusozi n’akarere kose kayikikije, ni ahantu hatagatifu. Nuko rero, iryo ni ryo tegeko rigenga Ingoro.»


Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bazisubiraho bashakashake bundi bushya Uhoraho, Imana yabo, na Dawudi, umwami wabo; kandi mu bihe bizaza bazagarukire Uhoraho n’ibyiza bye, bamusange bamwubashye.


Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima, Yeruzalemu igahinduka amatongo, bitewe namwe, umusozi wubatseho Ingoro ugapfukiranwa n’ibihuru.


Igihugu cyose kizahinduka ikibaya kuva i Geba kugera i Rimoni, mu majyepfo ya Yeruzalemu. Ubwo Yeruzalemu izashyirwa ejuru aho yahoze, kuva ku irembo rya Benyamini kugera ku irembo rya kera; ukagera no ku irembo ry’imfuruka no kuva ku munara wa Hananeli kugera ku rwengero rw’umwami.


Siyoni, ngaho hunga, wowe utuye i Babiloni!


Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Ngiye kugarukira Siyoni, nture rwagati muri Yeruzalemu. Yeruzalemu bazayita «Umugi udahemuka», naho umusozi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bawite «Umusozi mutagatifu.»


Nyamara guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo, izina ryanjye rirasingizwa mu mahanga, kandi ahantu hose bosereza ububani izina ryanjye, bakanzanira ituro ritagira inenge, kuko izina ryanjye ari igihangange mu mahanga! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


’Mu minsi ya nyuma, — uwo ari Nyagasani ubivuga —, nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe n’abasaza banyu bazabonere mu nzozi.


natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera.


Mbere na mbere, mumenye ko mu minsi ya nyuma hazaduka abaneguranyi batagira icyo bemera, bakurikira gusa irari ryabo bwite,


Umumalayika wa karindwi na we avuza akarumbeti ke. Nuko amajwi yumvikanira mu ijuru, avuga aranguruye ati «Ingoma y’isi yeguriwe Umwami wacu na Kristu we; akazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.»


Ni nde utagutinya, Nyagasani, kandi ngo asingize izina ryawe ? Kuko ari wowe wenyine Nyirubutagatifu; amahanga yose azaza, maze apfukame imbere yawe, kubera ko ubucamanza bwawe bwigaragaje.»


Mbona kandi intebe; abaje kuzicaraho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Hanyuma mbona abishwe baciwe imitwe, bazize kuba abahamya ba Yezu n’ab’ijambo ry’Imana; mbona n’abanze gusenga Igikoko n’ishusho yacyo, kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso cyacyo ku gahanga no ku kiganza. Nuko bongera kuba bazima, maze bima ingoma hamwe na Kristu imyaka igihumbi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan