Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 3:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Nimutege amatwi ibi ngibi, batware b’inzu ya Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli; mwebwe muterwa ishozi n’ubutabera, mugatoteza icyitwa ubutungane cyose;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Nimwumve ibi batware b'inzu ya Yakobo n'abacamanza b'inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Mwa batware b'abakomoka kuri Yakobo mwe, nimwumve, mwa bayobozi b'Abisiraheli mwe, nimutege amatwi. Mutesha agaciro ubutabera, mugoreka ibitunganye byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Mwa batware b'abakomoka kuri Yakobo mwe, nimwumve, mwa bayobozi b'Abisiraheli mwe, nimutege amatwi. Mutesha agaciro ubutabera, mugoreka ibitunganye byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 3:9
16 Iomraidhean Croise  

Nuko ntonganya abanyacyubahiro bo muri Yuda, maze ndababwira nti «Mbega ngo murakora ishyano mugatesha agaciro umunsi w’isabato!


Genda rero ukoranye abakuru b’imiryango ya Israheli, maze ubabwire uti ‘Uhoraho Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo yambonekeye maze arambwira ati: Niyemeje kubagoboka, kandi nzi ibyo mugirirwa mu Misiri, maze ndavuga nti


Ari ukwirengagiza icyaha cy’umugome, ari no kukigereka ku ntungane, byombi, Uhoraho arabyanga.


Umugiranabi yakira ruswa, kugira ngo arenganye umunyamurava.


Nta bwo ari byiza guca urubanza ubera umugome, ukarenganya intungane.


Ububisha bw’abagome ni bwo buboreka, kuko banga gukurikiza ubutabera.


Abatware bawe ni abagome n’ibyitso by’abajura, bakunda amaturo, bose bagakurikirana ruswa; ntibarenganura imfubyi kandi ntibumva amaganya y’umupfakazi.


babyibushye kandi bakabengerana. Barakabije mu bugizi bwa nabi, ntibubahiriza ubutungane, ntibita ku mfubyi; nyamara ariko bikabahira, kandi nta n’ubwo barengera abakene.


Bazigisha umuryango wanjye gutandukanya icyeguriwe Imana n’ikitarayeguriwe; babamenyeshe itandukanyirizo ry’ikitahumanye n’icyahumanye.


Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi, nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli, namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve! Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza, nyamara i Misipa mwabereye inkomyi umuryango wanjye, munawubere umutego ku musozi wa Taboru.


mukanga gufata imico nabatoje, bityo mukaba mwishe Isezerano twagiranye.


Bariyimbire abahumanyije ubutabera, birengagiza gukiranura abandi.


Dore ijambo Uhoraho yabwiye Mika w’i Moresheti, mu gihe cya Yotamu, Akhazi na Hezekiya, abami ba Yuda. Dore ibyo yeretswe byerekeye Samariya na Yeruzalemu.


Nuko ndavuga nti «Nimuntege amatwi, batware ba Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli! Si mwebwe se mwagombye kumenya ubutabera,


«Arabe ikivume uzagoreka urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga, cyangwa urw’imfubyi, cyangwa urw’umupfakazi!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan