Mika 3:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu7 Ubwo abashishozi bazakorwa n’isoni, abapfumu bagwe mu kantu; bose bipfuke mu maso kuko Imana itabashubije. Faic an caibideilBibiliya Yera7 Abamenyi bazagira isoni n'abapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa, kuko ari nta gisubizo kivuye ku Mana. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D7 Abahanuzi bazakorwa n'ikimwaro, abapfumu bazashoberwa, bose bazumirwa kuko Imana itagize icyo ibasubiza. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana7 Abahanuzi bazakorwa n'ikimwaro, abapfumu bazashoberwa, bose bazumirwa kuko Imana itagize icyo ibasubiza. Faic an caibideil |
Baravuga ngo «Nimuze dutegure imigambi mibi irwanya Yeremiya; kuko nitumara kumwigizayo, ntituzabura abandi baherezabitambo ngo batwigishe Itegeko ry’Imana, n’abasheshe akanguhe ngo batugire inama, cyangwa abahanuzi ngo batubwire ijambo ryayo. Nimuze, tumusarike tumusebya, twoye kwita ku magambo ye.»
Nuko Samweli abaza Sawuli, ati «Ni iki cyaguteye kumbuza uburyo, ugatuma ngomba kuzamuka?» Sawuli aramusubiza ati «Ubu ndi mu kaga gakomeye, Abafilisiti barampagurukiye kandi Imana yaranyitaruye ntikinsubiza, ndetse habe no mu bahanuzi cyangwa se mu nzozi. Naguhamagaye rero kugira ngo umenyeshe icyo ngomba gukora.»