Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 2:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Bararikira imirima bakayinyaga, amazu bakayambura bene yo; nuko bagafata umugabo n’urugo rwe, bagatwara umuntu n’umurage we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Kandi bifuza imirima bakayitwarira, n'amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n'inzu ye, ndetse umuntu n'umwandu we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Bararikira imirima y'abandi bakayitwarira, bararikira amazu y'abandi bakayigarurira, bahuguza umuntu urugo, bakambura umugabo isambu ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Bararikira imirima y'abandi bakayitwarira, bararikira amazu y'abandi bakayigarurira, bahuguza umuntu urugo, bakambura umugabo isambu ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 2:2
28 Iomraidhean Croise  

Dore icyakurikiye ibyo ngibyo. Naboti w’i Yizireyeli yari afite umurima w’imizabibu iruhande rw’ingoro ya Akabu, umwami wa Samariya.


yaravuze ati ’Nabonye ukuntu wamennye amaraso ya Naboti n’ay’abana be; none ubu n’amaraso yawe azamenwa muri uyu murima, bivuzwe n’Uhoraho.’» Yehu yongeraho ati «Terura Yoramu umujugunye muri uyu murima, bibe nk’uko byavuzwe n’Uhoraho.»


Niba ubutaka bwanjye hari icyo bundega, n’imirima yanjye ikaba ibabajwe


Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»


Uhoraho agiye gucira imanza abakuru n’abatware b’umuryango we: «Ni mwebwe mwayogoje umuzabibu murawutsemba, kandi mubitse mu mazu yanyu, imicuzo y’abakene.


Baragowe! Abagereka amazu ku yandi, cyangwa se amasambu ku yandi, kugeza ubwo biharira ahantu hose, bagatura bonyine mu gihugu!


Amaso n’umutima byawe birarikiye inyungu gusa, icyawe ni ukumena amaraso y’indacumura, ukabikorana ubuhubutsi n’ubunyamaswa.


agakandamiza umukene n’umunyabyago, akagira uburyarya, ntasubize ingwate umwishyuye umwenda, akubura amaso akareba ibigirwamana, agakora amahano,


Iwawe kandi barakira amaturo kugira ngo bamene amaraso, uguriza abandi ushaka inyungu kandi ukabaka urwunguko rurengeje urugero, wambura mugenzi wawe ku ngufu, ndetse nanjye ubwanjye uranyibagirwa. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.


Dore ngiye kukubanguriraho ukuboko, kubera uburiganya bwawe n’amaraso atemba rwagati muri wowe.


Mwishingikiriza inkota zanyu, mugakora amahano, buri wese akagundira umugore wa mugenzi we, none ngo muzatunga iki gihugu?


Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo rwose birahagije, bami ba Israheli! Nimusigeho urwo rugomo rwanyu n’ubujura bwanyu; nimukurikize ubutabera n’ubutungane — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — murekere aho gutera hejuru umuryango wanjye, muwaka ibirenze urugero.


Umwami ntazagire ikintu na kimwe afata ku mugabane wa rubanda, ngo abambure ibiri ibyabo; ibyo atunze ni byo azahaho umurage abahungu be, kugira ngo hatazagira n’umwe mu muryango wanjye uva aho anyagwa ibye.»


Arambwira ati «Wabibonye se, mwana w’umuntu? Ayo mahano ab’inzu ya Yuda bakorera aha ngaha se ntiyaba ahagije? Dore igihugu bacyujujemo urugomo, bariho barasembura uburakari bwanjye; irebere nawe ngo baregereza ishami ku zuru ryabo.


kubera ko bakandamiza rubanda rugufi bakayobya abakene inzira, kubera ko umuhungu na se bahurira ku ihabara imwe ngo basebye izina ryanjye ritagatifu,


Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani, murisha ku musozi wa Samariya, mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi, mukabwira abagabo banyu muti «Nimuzane icyo kunywa».


Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene, mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu,


Nimutege amatwi ibi ngibi, batware b’inzu ya Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli; mwebwe muterwa ishozi n’ubutabera, mugatoteza icyitwa ubutungane cyose;


Wa mugi we, abakungu bawe buzuye urugomo, abaturage bawe bakavuga ibinyoma, n’ururimi rwo mu kanwa kabo rukabeshya!


Nzabegera mbacire imanza; nzashinja abapfumu, abasambanyi n’abarahira ibinyoma, nzashinje abacuza abakozi igihembo cyabo, n’abarenganya umupfakazi n’impfubyi, kimwe n’abashikamira umusuhuke, n’abandi bose batanyubaha. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.


Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. ()


Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho, byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan