Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 1:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Samariya rero ngiye kuyihindura amatongo yo mu cyaro, nyigire nk’umurima uhingwamo imizabibu. Amabuye yayo nzayahirika mu kabande, ndimbure imfatiro zayo zijye imusozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Ni cyo gituma i Samariya nzahagira nk'ikiyorero cyo mu murima nk'ahantu ho gutera uruzabibu, kandi amabuye yaho nzayahirikira mu gikombe, n'imfatiro z'amazu yaho nzazitamurura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Ni cyo gituma Uhoraho avuga ati: “Samariya nzayigira itongo, nzayigira umurima wo guteramo imizabibu, amabuye ayubatse nzayahirika mu kabande, imfatiro zayo zizasigara zanamye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Ni cyo gituma Uhoraho avuga ati: “Samariya nzayigira itongo, nzayigira umurima wo guteramo imizabibu, amabuye ayubatse nzayahirika mu kabande, imfatiro zayo zizasigara zanamye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 1:6
19 Iomraidhean Croise  

Naramuka kandi hari umugi yinjiyemo, Israheli yose izazana imigozi, dukurure uwo mugi tuwurohe mu kidendezi, kugeza ndetse ubwo hatazasigara n’ibuye na rimwe.»


Abanyashuru bafashe uwo mugi nyuma y’imyaka itatu. Samariya yaneshejwe mu mwaka wa gatandatu w’ingoma ya Hezekiya, ari na wo wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami wa Israheli.


Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi w’ingoma ya Hozeya mwene Ela, umwami wa Israheli, Salimanasari, umwami w’Abanyashuru, arazamuka atera Samariya arayitsinda.


Rwose ubwo ntuzi ko uwo mugambi nari nywufite kuva kera kose, ko kuva kera na kare nari narawuteganije, none ubu nkaba ngiye kuwuzuza? Icyo wowe ushoboye, ni uguhindura amatongo iyo migi ikomeye.


Iteka ryaciriwe ku mugi wa Damasi. Damasi nticyongeye kwitwa umugi ukundi, ahubwo igiye guhinduka ikirundo cy’amabuye.


Inkuta zitamenwa z’inkike zawe, Uhoraho arazirimbuye, azisenye, azihirike hasi mu mukungugu.


Umugi wawugize igishyinga cy’amabuye, umurwa ukikijwe inkike uwuhindura amatongo. Ikigo gikomeye cy’abanyamahanga ntikitwa umugi, nta n’ubwo kizongera kubakwa ukundi.


Uzongera utere imizabibu ku misozi ya Samariya, kandi abazaba bayihinze babe ari na bo bayisarura.»


Tuzabonana nawe, Musozi w’icyorezo, wowe urimbura isi yose, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzaguhagurukira, nguhananture hejuru y’urutare, maze nguhindure umuyonga.


Babiloni izahinduka ikirundo cy’amabuye, n’isenga y’imbwebwe, mbese bahinduke itongo riteye ubwoba; nta we uzahatura ukundi.


Niba hari umuhanga uriho, niyumve, kandi yamamaze ijambo yabwiwe n’Uhoraho. Ni kuki igihugu cyayogojwe, kigakongoka nk’ubutayu butagendwa?


Mbega ngo zahabu irahindana, ya zahabu iyunguruye yarononekaye! Mbega ngo amabuye matagatifu aranyanyagira agakwira hose mu mayirabiri!


Nzasenya iyo nkike mwahomye mwiyerurutsa, nyihirike, maze imfatiro zayo zisigarire aho. Izahirima, namwe mushirire mu nsi yayo, bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.


Ubwo rero muryamira umutindi mukamutwara umugabane we w’ingano, ayo mazu mwubakishije amabuye abaje, ntimuzayabamo; iyo mizabibu myiza mwateye ntimuzanywa divayi yayo.


Nyagasani Uhoraho arabirahiye, Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo avuze atya : Nanga urunuka ubwirasi bw’umuryango wa Yakobo, nkanga n’ingoro zayo, umugi wose uko wakabaye nzawutererana.


Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima, Yeruzalemu igahinduka amatongo, bitewe namwe, umusozi wubatseho Ingoro ugapfukiranwa n’ibihuru.


Wazanywe no gukiza umuryango wawe, unakiza uwo wisigiye amavuta y’ubutore. Wasambuye inzu y’umugome, urayisenya kugeza ku mfatiro zayo.


Ariko arabasubiza, ati «Ntimubona ibi byose? Ndababwira ukuri, hano nta buye rizasigara rigeretse ku rindi ridashenywe.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan