Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 1:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Aho anyuze, imisozi irashonga, ibibaya bikika, mbese nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, cyangwa nk’amazi amanuka ahantu hacuramye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Imisozi izayengera munsi ye, n'ibikombe bizasaduka nk'ibishashara bishongeshwa n'umuriro, nk'amazi atemba ku gacuri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Aho anyuze imisozi ishonga nk'ibishashara mu muriro, ayicamo inkangu nk'iziciwe n'isuri y'amazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Aho anyuze imisozi ishonga nk'ibishashara mu muriro, ayicamo inkangu nk'iziciwe n'isuri y'amazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 1:4
12 Iomraidhean Croise  

Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana; Imana iwutabara kuva bugicya.


Imana nihaguruke, maze abanzi bayo bakwire imishwaro, n’abayirwanya bahungire kure yayo.


Imisozi irashonga nk’ibishashara, mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.


Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, agera ku isi ikanyeganyega, n’abayituye bagacura imiborogo; uko yakabaye iratutumba nk’uruzi, ikika nka rwa ruzi rwo mu Misiri.


Imisozi irahinda umushyitsi imbere ye, utununga tugashonga, isi irahindagana imbere y’uruhanga rwe, kimwe n’abayituye bose.


Imisozi irakubona igahinda umushyitsi, amasumo y’amazi akadudubiza, ukuzimu kugatakamba, gushyize amaboko ejuru.


Arahagaze, isi ihinda umushyitsi, arebye, akangaranya amahanga. Imisozi yahozeho iratengagurika, utununga twa kera turarigita, izo ni zo nzira ze za kera!


Uwo munsi, azashinga ibirenge bye ku musozi w’imizeti uteganye na Yeruzalemu, aherekera mu burasirazuba. Uwo musozi w’imizeti uzasadukamo kabiri, uhereye iburasirazuba werekeza iburengerazuba, uhinduke igisiza kinini cyane. Igice kimwe cy’uwo musozi kizashyiguka kigana mu majyaruguru, ikindi kigane mu majyepfo.


Nuko mbona intebe nini yererana n’Uwari uyicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga, ntibyongera kugaragara ukundi.


Uhoraho, ubwo wavuye mu gihugu cya Seyiri, ugasohoka mu mayaga ya Edomu, isi yahinze umushyitsi, ijuru rirareta, ibicu birekura ibitonyanga,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan