Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 1:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Mahanga yose, nimwumve! Isi nawe, tega amatwi kimwe n’ibikurimo byose! Uhoraho Imana aje kubashinja, Nyagasani asohotse mu Ngoro ye ntagatifu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n'ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Mwa mahanga yose mwe, nimwumve, wa si we n'ibikuriho byose, nimutege amatwi. Nyagasani Uhoraho azabashinja, Nyagasani azabashinja aganje mu Ngoro ye yo mu ijuru.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Mwa mahanga yose mwe, nimwumve, wa si we n'ibikuriho byose, nimutege amatwi. Nyagasani Uhoraho azabashinja, Nyagasani azabashinja aganje mu Ngoro ye yo mu ijuru.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 1:2
33 Iomraidhean Croise  

Mikayehu aravuga ati «Nuramuka utabarutse amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.»


Mikayehu aravuga ati «Nuramuka utabarutse amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.»


Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu, Uhoraho afite intebe ye y’ubwami mu ijuru; ariko amaso ye ntayakura ku bantu, abasuzumisha indoro ye.


Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo, yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.


Umva ijwi ryanjye ritakamba igihe ngutakiye, n’igihe nerekeje ibiganza byanjye ku Ngoro yawe ntagatifu.


Ni zaburi ya Asafu Imana nya mana, ari yo Uhoraho, ivuze ijambo rikoranya isi yose, guhera mu burasirazuba kugeza mu burengero bwaryo.


Ndamutse ngize inzara, sinaza kubikuganyira, kuko isi n’ibiyirimo byose ari ibyanjye.


Na yo iti «Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga; Israheli we, hari icyo ngiye kugushinja, jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe!


«Bantu mwese, ni mwe mpamagara! Ijwi ryanjye rirabwira bene muntu!


Umva, wa juru we! Nawe wa si we, tega amatwi! Uhoraho avuze atya: Nareze abana, ndabakuza, ariko bo barangomera!


Yemwe, bantu batuye isi mwese, ubwo ikimenyetso kizigaragaza ku musozi, muzacyitegereze ! Naho ihembe nirivuga, muzatege amatwi.


Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.


Gihugu cyanjye, rwose gihugu cyanjye, tega amatwi ijambo ry’Uhoraho:


Icyaha cyabo, ni uko bakoze ishyano muri Israheli: basambanije abagore ba bagenzi babo, biha guhanura ibinyoma mu izina ryanjye kandi ntarabibatumye. Jye ndabizi, mbibereye n’umuhamya. Uwo ni Uhoraho ubivuze!»


Na bo baramwemerera bati «Uhoraho azadushinje atabereye: tuzakurikiza ijambo Uhoraho Imana yawe azakudutumaho.


Isi na yo niyumve! Jyewe ngiye guterereza uyu muryango ibyago; ari byo ngaruka y’ibitekerezo bibi byabo. Nta bwo bitondera amagambo yanjye, amategeko yanjye barayasuzugura.


Nagarukiye aho imisozi itewe inkingi, bampeza inyuma y’ishyanga ubuziraherezo. Nyamara ni wowe wazahuye mu rwobo ubuzima bwanjye, Uhoraho Mana yanjye.


Igihe nari nihebye, nta mutima nkigira, ni bwo nibutse Uhoraho, maze isengesho ryanjye rikugeraho mu Ngoro yawe ntagatifu.


Nyamara Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu: isi yose niceceke imbere ye!


Muribaza muti «Ibyo se abiterwa n’iki?» Abiterwa n’uko yabaye umuhamya w’amasezerano wagiranye n’umugore wo mu busore bwawe, none ukaba waramwirukanye. Nyamara yari mugenzi wawe, uwo wihitiyemo!


Nzabegera mbacire imanza; nzashinja abapfumu, abasambanyi n’abarahira ibinyoma, nzashinje abacuza abakozi igihembo cyabo, n’abarenganya umupfakazi n’impfubyi, kimwe n’abashikamira umusuhuke, n’abandi bose batanyubaha. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.


Ati «Juru, tega amatwi, maze mvuge; isi nawe, wumve ijambo rimva mu kanwa.


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nta bwo azigera ababazwa n’urupfu rwa kabiri.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha manu yahishwe, muhe akabuye kererana, kandi kuri ako kabuye hazaba handitseho izina rishya ritagira undi urizi, uretse urihawe.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha kurya ku giti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Abakuru ba Gilihadi baramusubiza bati «Uhoraho azadukiranura, nituramuka tutagenje uko wabivuze.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan