Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 1:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore ijambo Uhoraho yabwiye Mika w’i Moresheti, mu gihe cya Yotamu, Akhazi na Hezekiya, abami ba Yuda. Dore ibyo yeretswe byerekeye Samariya na Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Mika, Umunyamoresheti, ku ngoma za Yotamu na Ahazi na Hezekiya abami b'u Buyuda, ry'ibyo yeretswe by'i Samariya n'i Yerusalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ubutumwa Uhoraho yahaye Mika w'i Moresheti. Hari ku ngoma ya Yotamu no ku ya Ahazi, no ku ya Hezekiya abami b'u Buyuda, Uhoraho yamuhishuriye ibyerekeye Samariya na Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ubutumwa Uhoraho yahaye Mika w'i Moresheti. Hari ku ngoma ya Yotamu no ku ya Ahazi, no ku ya Hezekiya abami b'u Buyuda, Uhoraho yamuhishuriye ibyerekeye Samariya na Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 1:1
27 Iomraidhean Croise  

Mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, Yotamu mwene Hoziya, aba umwami wa Yuda.


Uhoraho ahana umwami, amuteza indwara y’ibibembe iramuhitana. Atarapfa bamuhaye akato aba mu nzu ya wenyine. Ubwo umuhungu we Yotamu wari ushinzwe iby’ingoro y’umwami, aba ari we utegeka igihugu.


Akhazi, mwene Yotamu umwami wa Yuda, yimye ingoma mu mwaka wa cumi n’irindwi w’ingoma ya Peka mwene Remaliyahu.


Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Hozeya mwene Ela, umwami wa Israheli, Hezekiya mwene Akhazi umwami wa Yuda, yima ingoma.


Akhazi yimitswe amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Ntiyakoze ibitunganiye Uhoraho nk’uko sekuruza Dawudi yabikoze.


Hezekiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Abiya, akaba umukobwa wa Zekariyahu.


Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye byerekeye Yuda na Yeruzalemu ku ngoma ya Oziya, iya Yotamu, iya Akhazi n’iya Hezekiya, abami ba Yuda.


Umva, wa juru we! Nawe wa si we, tega amatwi! Uhoraho avuze atya: Nareze abana, ndabakuza, ariko bo barangomera!


Ku ngoma ya Akhazi mwene Yotamu, mwene Oziya umwami wa Yuda, Rasoni umwami wa Aramu, na Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, barazamutse batera Yeruzalemu, ariko ntibashobora kuyigarurira.


Samariya ni umutwe wa Efurayimu, naho mwene Remaliyahu akaba umutware wa Samariya. Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.»


«Mika w’i Moresheti wari umuhanuzi ku ngoma ya Hezekiya, umwami wa Yuda, yabwiye umuryango wose wa Yuda, ati ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Siyoni izahingwa nk’umurima, Yeruzalemu ibe itongo, naho umusozi w’Ingoro ube impinga y’ibihuru.’


Dore ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Hozeya, mwene Beyeri, mu gihe Oziya, Yotamu, Akhazi na Hezekiya bari abami ba Yuda, no mu gihe Yerobowamu, mwene Yowasi, yari umwami wa Israheli.


Israheli rero, nuramuka wigize indaya, Yuda ntakagenze nkawe! Ntimukajye i Giligali cyangwa ngo muzamuke i Betaveni, kandi ntimukavuge ngo «Nkurahije Uhoraho Muzima!»


Israheli yirengagije Uwayiremye maze yiyubakira ingoro, naho Yuda igwiza imigi ikomeye; ariko nzohereza umuriro muri iyo migi yayo, n’ibigo byayo bikongoke.


Amagambo ya Amosi, wari umwe mu borozi b’i Tekowa, yerekeye ibyo yabonye bireba Israheli, mu gihe cya Oziya, umwami wa Yuda, na Yerobowamu, mwene Yowasi, umwami wa Israheli, igihe umutingito w’isi wari ushigaje imyaka ibiri ngo ube.


Bariyimbire abatengamaye bo muri Siyoni, n’abashingiye amahoro yabo ku musozi wa Samariya, bo nyarurembo z’igihugu cy’ikirenga mu bindi byose, bo inzu ya Israheli igisha inama.


Ibyo byose biraterwa n’ubugome bwa Yakobo, kimwe n’icyaha cy’inzu ya Israheli. Ubwo bugome bwa Yakobo ni ubuhe? Si Samariya se? Icyo cyaha cya Yuda ni ikihe? Si Yeruzalemu se?


Nimutege amatwi ibi ngibi, batware b’inzu ya Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli; mwebwe muterwa ishozi n’ubutabera, mugatoteza icyitwa ubutungane cyose;


Dore ubutumwa bwashyikirijwe umuhanuzi Habakuki, mu ibonekerwa.


kuko nta buhanuzi nyakuri bwigeze buva ku bushake bwa muntu, ahubwo abavuze batyo ni abantu bayobowe na Roho Mutagatifu, batumwe n’Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan