Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Matayo 4:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.’»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa, ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n'ijambo ryose Imana ivuga.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n'ijambo ryose Imana ivuga.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Matayo 4:4
26 Iomraidhean Croise  

Abayisraheli baritegereza, maze barabazanya bati «Man hu», ari byo kuvuga ngo «Iki ni iki?» kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati «Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye.


Abayisraheli batunzwe na manu imyaka mirongo ine, kugeza igihe bagereye mu gihugu gituwe; bariye manu kugeza igihe bagereye ku mipaka y’igihugu cya Kanahani.


Musa arongera ati «Iki kigoroba Uhoraho araza kubaha inyama zo kurya, n’ejo mu gitondo azabahe imigati ibahagije; kuko Uhoraho yumvise umwijujuto wanyu mumwijujutira! Naho se twebwe turi iki? Si twebwe mwijujutira, ahubwo ni Uhoraho ubwe.»


Mbere na mbere, uzubahirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mu minsi irindwi uzarye imigati idasembuye nk’uko nabitegetse; uzabigire mu gihe cyagenwe, mu kwezi kw’amahundo, kuko muri uko kwezi nyine ari bwo wasohotse mu Misiri. Kandi ntihazagire uhinguka amara masa imbere y’uruhanga rwanjye.


Si igishyirwa mu kanwa gihumanya umuntu; ahubwo ikiva mu kanwa, ni cyo gihumanya umuntu.»


Yezu aramusubiza ati «Igirayo, Sekibi, kuko handitswe ngo ’Uzaramye Nyagasani, Imana yawe, abe ari We uzakorera wenyine.’»


Yezu aramusubiza ati «Biranditswe kandi ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani, Imana yawe.’»


Arongera ati «Ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya.


Yezu aramusubiza ati «Byaravuzwe ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.’»


Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa.’»


Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine.’»


Ariko Umuvugizi nzaboherereza, aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo.


Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo.


Koko rero ibyanditswe kera byose, byandikiwe kutubera inyigisho kugira ngo tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe na byo.


Nimwakire ingofero y’Umukiro, n’inkota muhawe na Roho, ari yo Jambo ry’Imana.


Yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara, maze akugaburira manu wari utazi, n’abasokuruza bawe batigeze bamenya: ibyo ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan