Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Matayo 4:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko Umushukanyi aramwegera, aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke imigati.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Umushukanyi aramwegera aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana tegeka ko aya mabuye ahinduka imigati.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Umushukanyi aramwegera aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana tegeka ko aya mabuye ahinduka imigati.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Matayo 4:3
34 Iomraidhean Croise  

Abayisraheli barababwira bati «Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!»


Abari mu bwato bamupfukamira bavuga bati «Koko uri Umwana w’Imana!»


Simoni Petero aramusubiza ati «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!»


Ariko Yezu aricecekera. Umuherezabitambo mukuru aramubwira ati «Nkurahije Imana ihoraho, ngo utubwire niba uri Kristu, Umwana w’Imana.»


Ubwo ijwi rituruka mu ijuru rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»


Intangiriro y’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, Umwana w’Imana.


Abahanzweho na roho mbi na bo, iyo bamubonaga, barambararaga imbere ye, bagatera hejuru bati «Uri Umwana w’Imana!»


maze atera hejuru cyane ati «Uranshakaho iki, Yezu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahije Imana, winyica urubozo!»


Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana.


Nuko bose baravuga bati «Rero uri Umwana w’Imana!» Arabasubiza ati «Murabyivugiye: ndi we.»


Nuko Sekibi aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati.»


Roho mbi na zo zavaga mu bantu benshi zisakabaka ziti «Uri Umwana w’Imana!» Nyamara akazicyaha, azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristu.


Noneho amujyana i Yeruzalemu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ngaho simbuka!


Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w’Imana.»


Natanayeli aramusubiza ati «Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.»


Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.


Yezu aza kumva ko bamuroshye hanze. Bahuye, Yezu aramubaza ati «Wemera Umwana w’umuntu?»


maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana.


Koko rero, Umwana w’Imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa!


Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.


Ni cyo gituma aho naniriwe kwihangana, naboherereje intumwa kugira ngo menyeshwe iby’ukwemera kwanyu, hato Umushukanyi ataba yarabashutse, maze ibyo twakoze bikaba imfabusa.


Muramenye ntimukabemo inkozi y’ibibi n’imwe cyangwa umusebyamana, nka Ezawu waguranye imbehe icyubahiro cye cyo kuba imfura ya se.


Ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera.


Byongeye Malekisedeki, nta se uzwi, nta nyina, nta bisekuruza, nta we uzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, maze agashushanya atyo Umwana w’Imana, akaba kandi n’Umuherezabitambo w’iteka ryose.


Naho ukora icyaha, aba ari uwa Sekibi, kuko Sekibi ari umunyabyaha kuva mu ntangiriro. Ngicyo icyatumye Umwana w’Imana yigaragaza: ni ukugira ngo arimbure ibikorwa bya Sekibi.


Ntutinye ibigiye kukubabaza. Dore Sekibi agiye kujugunya mu buroko bamwe muri mwe kugira ngo abagerageze, maze muzagire amagorwa y’iminsi cumi. Urabe indahemuka kugeza ku rupfu, maze nzakwambike ikamba ry’ubugingo.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan