Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Matayo 4:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Asiba kurya iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, hanyuma arasonza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 amaze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Ahamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine yigomwa kurya, hanyuma arasonza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Ahamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine yigomwa kurya, hanyuma arasonza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Matayo 4:2
14 Iomraidhean Croise  

Eliya arahaguruka, ararya kandi aranywa, hanyuma amaze kumva ahembutse, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugera i Horebu, umusozi w’Imana.


Musa rero yinjira mu gihu, maze azamuka ku musozi. Musa aguma ku musozi, ahamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.


Musa agumana aho ngaho n’Uhoraho iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, nta kurya umugati, nta no kunywa amazi. Nuko yandika ku bimanyu by’amabuye amagambo y’Isezerano, ari yo ya magambo cumi.


Agaruka mu murwa mu gitondo cya kare, yumva arashonje.


kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira;


kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa;


Bukeye, bahagurutse i Betaniya, Yezu aza gusonza.


Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza.


Aho hantu hari iriba rya Yakobo. Yezu ahagera yananijwe n’urugendo, maze yicara iruhande rw’iriba. Hari nk’isaha ya gatandatu.


Nzababonera umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose.


Nahise nikubita hasi imbere y’Uhoraho; mara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine ntarya, ntanywa n’amazi, nk’ubwa mbere, ari ukubera ibyaha byose mwari mwakoze igihe mukoze ibidatunganiye amaso y’Uhoraho, kugeza aho kumurakaza.


Igihe rero Uhoraho ashatse kubarimbura, nikubise hasi imbere ye, mpamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nubamye.


Igihe nzamutse uwo musozi ngo mpabwe bya bimanyu by’amabuye, ibimanyu byanditseho Isezerano Uhoraho yari yaragiranye namwe, nagumye kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya umugati ntanywa n’amazi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan