Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Matayo 3:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Uwo ni we wavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ati «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Kandi ni we wavuzwe n'umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry'urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Yohani uwo ni we wari waravuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo: “Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati: ‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani, nimuringanize aho azanyura.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Yohani uwo ni we wari waravuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo: “Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati: ‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani, nimuringanize aho azanyura.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Matayo 3:3
8 Iomraidhean Croise  

Ijwi rirarangurura riti «Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga.


Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’»


kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye.»


Nawe rero wa kana we, uzitwa umuhanuzi w’Umusumbabyose, kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira,


Arabasubiza ati «Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutunganye inzira ya Nyagasani’, nk’uko umuhanuzi Izayi yabivuze.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan