Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Matayo 26:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bakoranira mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru witwaga Kayifa,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Maze abatambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw'Umutambyi mukuru witwaga Kayafa,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango y'Abayahudi bakoranira mu ngoro y'Umutambyi mukuru witwaga Kayifa,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango y'Abayahudi bakoranira mu ngoro y'Umutambyi mukuru witwaga Kayifa,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Matayo 26:3
23 Iomraidhean Croise  

Umunsi wose birirwa bambabaza, nta kindi batekereza atari ukungirira nabi.


Jyewe nari nk’umwana w’intama utuje bajyanye mu ibagiro; sinari nzi ko bangiriye imigambi mibi bagira bati «Nimucyo dutsinde igiti kigitoshye, tugitsembe mu gihugu cy’abazima; izina rye ryoye kuzongera kuvugwa ukundi!»


Naho nimutanyumva ngo mutagatifuze umunsi w’isabato mwirinda kwikorera imitwaro no kuyinjirana mu marembo ya Yeruzalemu kuri uwo munsi w’isabato, ubwo kuri iyo miryango nyine nzahakongeza umuriro udateze kuzima, uzayogoze amazu meza y’i Yeruzalemu.


Naho ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umuja aregera, aramubwira ati «Nawe wari kumwe na Yezu Umunyagalileya.»


Nuko abasirikare b’Umutware mukuru bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ye, bamukoranyirizaho igombaniro ryose.


Petero akaba yari yamukurikiriye kure, kugera mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru, maze yicarana n’abagaragu ku ikome, arota.


Icyo gihe Petero yari mu rugo, maze haza umwe mu baja b’umuherezabitambo mukuru.


Nuko abasirikare bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ya Pilato, maze bakoranya igombaniro ryose.


Bari bacanye umuriro mu gikari, barawukikiza barota, Petero na we akaba yari yicaranye na bo.


Ana na Kayifa ari abaherezabitambo bakuru, ijambo ry’Imana ribwirwa Yohani mwene Zakariya ari mu butayu.


Koko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bari bategetse ko, nihagira umenya aho aherereye, ahavuga kugira ngo baze kumufata.


Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa, umuherezabitambo mukuru.


Nuko bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu rugo rw’Umutware w’igihugu, hakaba mu gitondo, ariko bo ntibinjira mu rugo rw’Umutware ngo batandura, batararya Pasika.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan