Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Matayo 2:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Umwami Herodi abyumvise, akuka umutima, we na Yeruzalemu yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n'ab'i Yerusalemu bose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Umwami Herodi yumvise ibyo ahagarika umutima, we n'abaturage bose b'i Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Umwami Herodi yumvise ibyo ahagarika umutima, we n'abaturage bose b'i Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Matayo 2:3
14 Iomraidhean Croise  

Umwami wa Aramu ahagarika umutima cyane. Atumira abagaragu be, arababaza ati «Ntimwambwira umuntu muri twe ufatanyije n’umwami w’Abayisraheli?»


babaza bati «Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya.»


Akoranya abatware bose b’abaherezabitambo n’abigishamategeko b’umuryango, abasiganuza aho Kristu yagombaga kuzavukira.


Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga!


Muzumva bavuga intambara, mwumve n’impuha zayo. Ariko ntimuzakuke umutima, kuko bigomba kuba; nyamara si byo herezo.


Nuko barasakuza bati «Uradushakaho iki, Mwana w’Imana? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera?»


Nimwumva bavuga intambara cyangwa impuha zayo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.


Bari barakajwe cyane no kubona bigisha rubanda kandi banamamaza izuka ry’abapfuye, bahereye kuri Yezu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan