Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Matayo 1:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Amasekuruza ya Yesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Dore uko ibisekuruza bya Yezu Kristo ukomoka kuri Dawidi no kuri Aburahamu bikurikirana:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Dore uko ibisekuruza bya Yezu Kristo ukomoka kuri Dawidi no kuri Aburahamu bikurikirana:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Matayo 1:1
39 Iomraidhean Croise  

Abazakuvuga neza, nzabaha umugisha; uzagutuka nzamuvuma. Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.»


Ngayo amavu n’amavuko y’ijuru n’isi, igihe biremwe. Umunsi Uhoraho Imana ahanga ijuru n’isi,


Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»


Ngiki igitabo cy’urubyaro rwa Adamu: Umunsi Imana irema umuntu, yamuremye mu misusire y’Imana.


Uhoraho yarahiye Dawudi, ni indahiro atazivuguruzaho, ati «Nzitoranyiriza umwe mu bahungu bawe, nzamugire umwami uzakuzungura!


kuko wavuze uti «Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo, ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.


Narahirishije rimwe rizima ubutagatifu bwanjye, sinabeshya Dawudi bibaho!


Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo,


Yafashwe ku gahato, bamucira urw’akarengane, kandi nta n’umwe wigeze amwitaho. Ni koko, yakuwe mu isi y’abazima, ahanirwa ubugome bw’umuryango we.


Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu.


natererana nte inkomoko ya Yakobo n’iy’umugaragu wanjye Dawudi? Ese ubwo nareka gutora mu buzukuru be abatware b’umuryango wa Abrahamu, Izaki na Yakobo? Oya, nzabagarura, kuko nabagiriye impuhwe.


Muri iyo minsi, nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa, nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse; nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera,


Uwo munsi, Uhoraho azarinda abaturage ba Yeruzalemu: udandabiranye kurusha abandi muri bo, uwo munsi azamere nka Dawudi, n’inzu ya Dawudi izamere nk’Imana cyangwa nk’umumalayika w’Uhoraho, ubarangaje imbere.


Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.


Abrahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be,


Nuko Umukanahanikazi ava ku nkiko y’icyo gihugu, atera hejuru ati «Mbabarira, Nyagasani, Mwana wa Dawudi! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi!»


Yezu amaze kubatizwa, ako kanya ava mu mazi. Ubwo ijuru rirakinguka: abona Roho w’Imana amanuka nk’inuma, amuhagarara hejuru.


Yezu akomeza kugenda, impumyi ebyiri ziramukurikira, zisakuza, ziti «Mwana wa Dawudi, tugirire impuhwe!»


azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.»


Ibyanditswe ntibivuga ko Kristu ari uwo mu nkomoko ya Dawudi, ko azaturuka ku musozi wa Betelehemu, aho Dawudi yavukiye?»


Nyamara, kuba yari umuhanuzi kandi yazirikanaga ko Imana yamusezeranyishije indahiro kuzicaza ku ntebe ye y’ubwami uwo mu bamukomokaho,


Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi,


Koko rero, nta bwo ari amategeko yatumye Abrahamu cyangwa urubyaro rwe basezeranywa guhabwa isi yose ho umurage, ahubwo ni ubutungane butangwa n’ukwemera.


Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose. Amen.


Abrahamu rero ni we wahawe amasezerano, we n’urubyaro rwe. Ntibavuga imbyaro ze nk’aho ari nyinshi: ahubwo ni nk’aho ari urubyaro rumwe rukumbi: «n’urubyaro rwawe», ari rwo Kristu.


Koko rero, Imana ni imwe rukumbi, n’umuhuza w’abantu n’Imana akaba umwe: ni Kristu Yezu, umuntu nyirizina,


Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kandi uvuka mu bwoko bwa Dawudi, nk’uko Inkuru Nziza namamaza ibihamya.


Jyewe Yezu, nohereje umumalayika wanjye kugira ngo ababwire ubu buhamya bugenewe za Kiliziya. Ndi inkomoko y’umuryango wa Dawudi; inyenyeri yakirana mu rukerera.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan