«Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu, ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese, si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.»
Arababwira ati «Umuntu wese wakira uyu mwana ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi uzanyakira wese, azaba yakiriye Uwantumye. Koko rero umuto muri mwe, ni we mukuru.»
Nyamara bo bakamurwanya kandi bakamutuka, ni ko gukunguta imyambaro ye, ababwira ati «Amaraso yanyu azabahame! Jye ndi umwere, ndetse no kuva ubu nigiriye mu banyamahanga.»