Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 9:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Abatuma kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Abatuma kubwiriza abantu iby'ubwami bw'Imana no gukiza abarwayi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Abatuma gutangaza iby'ubwami bw'Imana no gukiza abarwayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Abatuma gutangaza iby'ubwami bw'Imana no gukiza abarwayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 9:2
14 Iomraidhean Croise  

Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati «Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya;


Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira: Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we.


Iyi Nkuru Nziza y’Ingoma izamamazwe ku isi yose, kugira ngo ibere gihamya amahanga yose. Ubwo ni ho iherezo rizagera.


avuga ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»


Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose.


Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana.


Nyuma y’ibyo Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura.


’Dore n’umukungugu w’umugi wanyu wadufashe ku birenge, turawukunguse kandi turawubasigiye! Icyakora mubimenye neza, Ingoma y’Imana iri hafi.’


Mukize n’abarwayi muhasanze, kandi mubabwire muti ’Ingoma y’Imana ibari hafi!’


Amategeko n’Abahanuzi byabayeho kugeza kuri Yohani; kuva ubwo Ingoma y’Imana iramamazwa, kandi umuntu wese arwanira kuyinjiramo.


Ariko abantu benshi baza kuhamenya, baramukurikira. Yezu abakira neza, ababwira iby’Ingoma y’Imana, kandi akiza abari babikeneye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan