Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 9:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Nuko afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, abivugiraho amagambo y’umugisha, hanyuma arabimanyura, abiha abigishwa be kugira ngo babihereze abantu bari aho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Yenda ya mitsima itanu n'ifi ebyiri, arararama areba mu ijuru, arabishimira, arabimanyagura abiha abigishwa be ngo na bo babīshyire abo bantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Yezu afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana, arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza iyo mbaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Yezu afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana, arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza iyo mbaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 9:16
16 Iomraidhean Croise  

Amaze gutegeka ko bicaza abantu mu byatsi, afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana; hanyuma amanyura ya migati ayiha abigishwa be, na bo bayiha rubanda.


Hanyuma afata ya migati irindwi na ya mafi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be, bayiha rubanda.


Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati «Efata», bikavuga ngo «Zibuka.»


Hanyuma afata n’umugati, ashimira Imana, arawumanyura, awubahereza avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.»


Igihe rero yari ku meza hamwe na bo, afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura, arawubahereza.


Babigenza batyo, barabicaza bose.


Bararya, bose barahaga; barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri.


Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi, uko bazishakaga.


Icyakora andi mato yari yaturutse i Tiberiya, hafi y’aho bari baririye imigati.


Amaze kuvuga atyo, afata umugati, ashimira Imana imbere ya bose, arawumanyura maze atangira kurya.


Usumbanya iminsi ayisumbanyiriza Nyagasani; uwirira ibibonetse byose, abirira Nyagasani kuko aba ashimira Imana. Utarya na we, ni Nyagasani abigirira, na we ashimira Imana.


Niba ngize icyo ndya nshimira Imana, kuki hagira ungayira ibyo nakurijeho gushimira?


amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.»


Mukigera mu mugi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye ahirengeye. Abantu ntibari burye atari yahagera, kuko ari we ugomba guha umugisha igitambo, hanyuma abatumiwe bakabona kurya. Ngaho rero nimugende, muramubona ako kanya.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan