Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 8:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza; ziramera, zera imbuto karijana.» Amaze kuvuga atyo, atera hejuru, ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zera imbuto imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.” Amaze kuvuga ibyo avuga ijwi rirenga ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza, zirakura zera imbuto ijana rumwe rumwe.” Yezu amaze kuvuga atyo avuga cyane ati: “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza, zirakura zera imbuto ijana rumwe rumwe.” Yezu amaze kuvuga atyo avuga cyane ati: “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 8:8
25 Iomraidhean Croise  

Izaki abiba imbuto muri icyo gihugu, uwo mwaka yeza ibingana n’incuro ijana z’ibyo yabibye. Uhoraho amuha umugisha.


Ugutwi kumva n’ijisho rireba, byombi byaremwe n’Uhoraho.


Mbese ubuhanga ntibutera hejuru? Mbese ubwenge ntiburangurura ijwi ?


Nimwumve, mutege amatwi, mureke kwirarika: Uhoraho ni we uvuze!


Uhoraho ntiyahwemye kuboherereza abagaragu be bose b’abahanuzi, ariko ntimwabumva, ntimwirirwa mutega amatwi kugira ngo mubumve.


Ufite amatwi yo kumva niyumve!


Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho: uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.»


Naho abakirira imbuto nko mu gitaka cyiza, ni abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.»


Ufite amatwi yo kumva, niyumve!».


Naho izindi zose zigwa mu gitaka cyiza, zo zirakura ziragara, zera imbuto, imwe ikera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.»


Ufite amatwi yo kumva niyumve!»


Nta kindi uba ugifitiye akamaro, cyaba igitaka cyangwa ifumbire; ahubwo barawujugunya. Ufite amatwi yo kumva, niyumve!»


Abameze nk’imbuto zaguye mu butaka bwiza, ni abumva ijambo, bakaryakirana umutima ukeye kandi mwiza, maze bakera imbuto nziza babikesha ubudacogora bwabo.


N’izindi zigwa mu mahwa; amahwa arakura, arazipfukirana.


Koko rero, Imana ni Yo yaduhanze, kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye bituranga iteka.


Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana.


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nta bwo azigera ababazwa n’urupfu rwa kabiri.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha kurya ku giti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan