Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 8:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana; naho abandi bakabwirwa mu migani, ’kugira ngo barebe boye kubona, bumve boye gusobanukirwa.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Arababwira ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw'ubwami bw'Imana, ariko abandi bo babibwirirwa mu migani, kugira ngo kureba babirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Arabasubiza ati: “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga y'ubwami bw'Imana, naho abandi babimenyeshwa n'imigani kugira ngo ‘Kureba barebe ariko be kubona, kumva bumve ariko be gusobanukirwa.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Arabasubiza ati: “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga y'ubwami bw'Imana, naho abandi babimenyeshwa n'imigani kugira ngo ‘Kureba barebe ariko be kubona, kumva bumve ariko be gusobanukirwa.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 8:10
24 Iomraidhean Croise  

Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya, maze akabamenyesha isezerano rye.


Ni cyo gitumye ngiye gukomeza kuwubera urujijo, ku buryo ubuhanga bw’abahanga babo buzazima, n’ubwenge bw’abanyabwenge babo bukajijwa.»


Bene abo bantu nta kenge na mba, ntibazi gusesengura ibintu, kuko amaso yahumye, ku buryo batabona na busa, imitima yabo na yo iranangiye nta cyo yumva.


Arambwira ati «Genda ubwire utya uriya muryango : Mutege amatwi, ariko mwoye kumva, mwitegereze, ariko mwoye kubona.


«Nimwumve ibi, muryango utagira ubwenge n’umutima: bafite amaso ariko ntibabona, bakagira amatwi ariko ntibumve.


«Mwana w’umuntu, utuye mu bantu b’inyoko y’ibirara, bafite amaso yo kureba ariko ntibabone, bakagira n’amatwi yo kumva ariko ntibumve, kuko nyine ari inyoko y’ibirara.


Icyo gihe Yezu yungamo ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi.


Yezu amusubiza, agira ati «Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru.


Arababwira ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana, naho bariya bo hanze, byose bibabera urujijo,


’ku buryo bitegereza ariko ntibabone, bakumva ariko ntibasobanukirwe, kugira ngo badahinduka bagakizwa.’


«Yabahumye amaso, imitima yabo ayigira urutare, kugira ngo amaso yabo atabona, n’umutima wabo ugasobanukirwa, maze bakazahinduka nkazabakiza.»


Nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose,


Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye.


Jyewe Uhoraho nabamajije imyaka mirongo ine yose mugenda mu butayu: imyambaro yanyu ntiyigeze ibasaziraho, n’inkweto zanyu ntizigera zibasazira mu birenge.


Icyo mparanira ni uko imitima yabo ihumurizwa, bakibumbira mu rukundo, kandi bakagera ku bumenyi bwuzuye bw’ibanga ry’Imana, ari ryo Kristu,


Rwose, nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakomeye: Kristu yigaragarije muri kameremuntu, aba intungane ku bwa Roho, arangamirwa n’abamalayika, yamamazwa mu banyamahanga, yemerwa ku isi hose, ajyanwa mu ikuzo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan