Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 8:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko Yezu ashyira nzira, azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Hanyuma ajya mu midugudu n'ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana ari kumwe n'abigishwa be cumi na babiri,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Nyuma y'ibyo Yezu anyura mu mijyi no mu byaro, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw'Imana. Ba bigishwa be cumi na babiri bagendanaga na we,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Nyuma y'ibyo Yezu anyura mu mijyi no mu byaro, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw'Imana. Ba bigishwa be cumi na babiri bagendanaga na we,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 8:1
18 Iomraidhean Croise  

Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza Inkuru Nziza mu migi yabo.


Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira: Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we.


Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.


Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro, yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose.


Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi.


Umwana uko yakuraga, ni na ko yungukaga ubwenge. Nuko yibera ahantu h’ubutayu kugeza igihe yigaragaje imbere ya Israheli.


Umunsi umwe, Yezu yigishirizaga abantu mu Ngoro, yamamaza Inkuru Nziza. Haza abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, hamwe n’abakuru b’umuryango.


«Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe,


Nuko baragenda bazenguruka insisiro, bamamaza Inkuru Nziza, kandi bakiza abarwayi hose.


Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we.


Natwe rero turabamenyesha iyo Nkuru Nziza: iryo Sezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu,


Bamwamamaza bate niba batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo «Mbega ngo biraba byiza ibirenge by’abogeza inkuru nziza!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan