Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 7:34 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

34 Naho Umwana w’umuntu aza arya kandi anywa, muravuga muti ’Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha !’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

34 Umwana w'umuntu aje arya, anywa, muravuga ngo ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, n'incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

34 Naho Umwana w'umuntu aje arya anywa muravuga muti: ‘Mbega igisahiranda cy'igisinzi, cy'incuti y'abasoresha n'abanyabyaha!’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

34 Naho Umwana w'umuntu aje arya anywa muravuga muti: ‘Mbega igisahiranda cy'igisinzi, cy'incuti y'abasoresha n'abanyabyaha!’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 7:34
13 Iomraidhean Croise  

Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa, bati ’Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo.»


Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo, si ko babigenza?


Abafarizayi babibonye, babaza abigishwa be bati «Ni iki gituma umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?»


Yezu amaze kuvuga atyo, Umufarizayi aramutumira. Yinjira iwe, bajya ku meza.


Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura.


Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta, bavuga bati «Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo!»


Ababibonye bose barijujuta, baravuga bati «Yagiye gucumbika ku munyabyaha!»


Nuko Levi amujyana iwe, amukorera umunsi mukuru wo kumuzimanira. Kandi ku meza hamwe na bo, hari abasoresha n’abandi benshi basangiraga.


Koko rero Yohani Batisita yaje atarya umugati, kandi atanywa divayi, muravuga muti ’Yahanzweho !’


Nyamara ubuhanga bugaragazwa n’ibikorwa byabwo.»


Nuko umwe mu Bafarizayi, atumira Yezu ngo basangire; yinjira iwe, ajya ku meza.


Bahamuzimanirira ibya nimugoroba. Marita ni we waherezaga, naho Lazaro ari mu basangiraga na we.


Kandi Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan