Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 7:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Nyagasani amubonye, amugirira impuhwe; aramubwira ati «Wirira.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati “Wirira.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Nyagasani amubonye amugirira impuhwe, maze aramubwira ati: “Wirira!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Nyagasani amubonye amugirira impuhwe, maze aramubwira ati: “Wirira!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 7:13
36 Iomraidhean Croise  

Uko umubyeyi agirira ibambe abana be, ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;


Ariko wowe, Nyagasani, Mana y’imbabazi n’impuhwe, wowe utinda kurakara, wowe wuje urukundo n’ubudahemuka,


Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe, wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose.


mu mibabaro yabo yose. Nta bwo ari umuhagarariye cyangwa intumwa ye, ni we ubwe bwite wabakijije; mu rukundo rwe no mu mpuhwe ze, ni we ubwe wabacunguye. Yarabahagurukije, arabaterura muri iyo iminsi yose ya kera.


— Ese Efurayimu ntakiri umwana wanjye nkunda, umwana rwose nihitiyemo? Buri gihe ntekereje kumuhana, numva anteye impuhwe. Mbega igishyika mufitiye! Ndamukunda, koko ndamukunda cyane, uwo ni Uhoraho ubivuze.


«Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo kurya.


Nyuma y’ibyo Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura.


Umunsi umwe, Yezu yari ahantu asenga. Arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati «Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be.»


Ariko Nyagasani aramubwira ati «Ni ko mwabaye mwebwe Abafarizayi: inkongoro n’imbehe murazisukura ndetse n’inyuma hazo, naho mwebwe imbere hanyu huzuye ubwambuzi n’ubugome.


Nyagasani aramusubiza ati «Murabona umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge yaba uwuhe, ngo shebuja azamushinge abo mu rugo rwe, maze ajye abaha umugabane wabo w’ingano mu gihe gikwiye?


Nyagasani aramusubiza ati «Mwa ndyarya mwe! Mbese buri muntu muri mwe, ku munsi w’isabato, ntakura ikimasa cyangwa indogobe ye mu kiraro, ngo ajye kuyuhira?


Nuko intumwa zibwira Yezu ziti «Twongerere ukwemera.»


Nyagasani arabasubiza ati «Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ’Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira.


Nyagasani arongera ati «Nimwumve ibyo uwo mucamanza mubi avuga.


Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze, ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.»


Nuko Nyagasani arakebuka, yitegereza Petero, maze Petero yibuka rya jambo Nyagasani yari yamubwiye ati «Uyu munsi, isake itarabika uraba wanyihakanye gatatu.»


Ariko binjiye, ntibabona umurambo wa Nyagasani Yezu.


bavuga bati «Ni koko! Nyagasani yazutse kandi yabonekeye Simoni!»


Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje.


Nuko yegera ikiriba, agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati «Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka!»


abatuma kuri Nyagasani kumubaza bati «Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?»


Bose baramuririraga, kandi bashavujwe na we. Yezu aravuga ati «Mwirira: umukobwa ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.»


Mariya ni we wari wasize Nyagasani umubavu, umusatsi we akawuhanaguza ibirenge bye. Lazaro wari urwaye yari musaza we.


Nuko bashiki be batuma kuri Yezu, bati «Mwigisha, uwo ukunda ararwaye.»


Baramubwira bati «Mugore, urarizwa n’iki?» Arabasubiza ati «Nyagasani bamutwaye, none nayobewe aho bamushyize.»


Yezu aramubwira ati «Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?» Mariya akeka ko ari umunyabusitani, aramubwira ati «Nyakubahwa, niba ari wowe wamutwaye, mbwira aho wamushyize, maze mujyane.»


Yezu amaze kumenya ko Abafarizayi bari bumvise ko afite abigishwa benshi, ko yabatizaga kurusha Yohani,


Icyakora andi mato yari yaturutse i Tiberiya, hafi y’aho bari baririye imigati.


abarira bamere nk’aho batarira; abanezerewe bamere nk’aho batanezerewe; n’abacuruza bamere nk’aho nta cyo batunze;


Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu, nk’abandi batagira icyo bizera.


Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga.


Koko rero ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha.


Baherako bitandukanya n’imana z’abanyamahanga, maze bayoboka Uhoraho utakwihanganira amakuba ya Israheli.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan